× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amerika: Felix Muragwa yasohoye indirimbo nshya y’ihumure yise “Yesu Arahamagara” – VIDEO

Category: Rwanda Diaspora  »  1 month ago »  Pacifique Iraguha

Amerika: Felix Muragwa yasohoye indirimbo nshya y'ihumure yise “Yesu Arahamagara” – VIDEO

Umuramyi Felix Muragwa wamamaye mu ndirimbo “Amahoro Masa”, yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Yesu Arahamagara”, ikubiyemo ubutumwa bwihariye bwo guhumuriza no guhamagarira abantu kugarukira Imana, cyane cyane abihebye n’ababuze icyerekezo cy’ubuzima.

Iyi ndirimbo ije mu gihe uyu muramyi amaze igihe atunganya Album ye ya mbere yise “Uduhembure”, irimo indirimbo 8 ziganjemo izo guhugura, gukomeza no kongerera icyizere abizera. Felix yavuze ko “Yesu Arahamagara” ifite inkomoko ku biganiro yagiranye n’umuntu wari uri mu bihe bikomeye, bikamutera gutekereza ku buryo Yesu adahwema guhamagara abantu n’ijwi rituje.

“Ni indirimbo ntuye umuntu wese uri mu bwigunge, wumva yaburiye ubuzima icyerekezo. Yesu ari kuguhamagara mu ijwi rituje, kandi iyo wumvise iryo jwi rihumuriza, uba ugeze mu ntangiriro y’ihinduka ry’ubuzima bwawe,”—Felix Muragwa.

Felix avuga ko ikimenyetso nyacyo cy’uko Yesu ari kuguhamagara ari ukuntu abantu benshi bumva ihumure mu ndirimbo ze ndetse no mu butumwa atambutsa. Indirimbo nshya ye ni imwe mu zigize Album "Uduhembure", avuga ko ayifata nk’inzozi zari zimaze igihe.

“Kuri njye, iyi album ni urwibutso rw’icyerekezo Imana yampaye. Nifuzaga kuzagira Album yanjye bwite, none birabaye. Ubu ni bwo buryo bwo kubwira abantu ko iki ari igihe cyo guhemburwa n’Imana.”

Album “Uduhembure”: Inzozi zahindutse impamo

Album ya Muragwa igizwe n’indirimbo 8 zirimo: Inshuti, Dushobozwa, Isohoza, Umusaraba, n’indirimbo ikunzwe cyane Amahoro Masa yakoranye na Diane Nyirashimwe. Avuga ko hari izindi ndirimbo nshya zitarasohoka ndetse harimo n’imikoranire (collaborations) itunguranye agiye gushyira hanze.

“Ni agaseke mbabikiye. Hari izindi collabo zikomeye ziri kuri iyi Album, muzazimenya vuba. Iyi ni intangiriro, hari byinshi biri imbere.”

Intambwe ikomeye n’imbogamizi zayibanjirije

Nubwo yatangiye urugendo rutoroshye, Muragwa avuga ko igihe n’imbogamizi zo gutunganya iyi Album bitigeze bimumena intege.

“Byansabye igihe kinini n’umuhate, ariko icyerekezo cy’Imana cyari gihari. Ubutumwa bwanjye ni ugukomeza abantu no kubasubizamo icyizere.”

Felix avuga ko ibyo akora byose bishingiye ku butumwa, aho kwamamara ntibiba ari intego ahubwo ni ingaruka z’umurimo ukorwa n’umutima. Yongeraho ko ikimunezeza cyane mu muziki ari uko hari abantu buhindukira babikesha ibyo akora.

Inkomoko n’urugendo rwo kwizihiza umurage w’Imana

Felix Muragwa yakuriye mu muryango wubaha Imana mu Rwanda. Yatangiye kuririmba akiri muto mu matsinda y’abaramyi mu rusengero. Nyuma yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho akorera umurimo w’Imana abinyujije mu muziki muri El-Shaddai International Church.

Umwihariko we mu muziki ni uburyo ashyira umutima ku butumwa, akirinda guhindura ibikubiyemo kugira ngo agire izina. Aharanira gukoresha impano ye mu gushimangira indangagaciro za Gikristo, akibanda ku nkuru z’ihumure, imbabazi z’Imana, no kwiringira Imana mu bihe bigoye.

“Ubutumwa ni bwo bukwiye kwitabwaho mbere y’ijwi cyangwa injyana. Nshishikariza abaramyi bagenzi banjye gukomeza umurongo w’ukuri, kuko ni bwo dushobora kugira impinduka.”

Uduhembure Live Concert: Intangiriro y’ibikomeye

Mu mwaka wa 2022, Felix yakoze igitaramo cye cya mbere yise “Uduhembure Live Concert” cyabereye i Austin, Texas, tariki ya 27 Kanama 2022. Yari ari kumwe n’abahanzi barimo Rev. Cyungura Prosper, Diane Nyirashimwe, Eric Nkuru, na Naboth Kalembire.

Mu mwaka wa 2025, Muragwa avuga ko ateganya kuzamura ibikorwa bye birimo gusohora Album ye no gukora ibitaramo bikomeye byo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.