× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umusore ubanza kureba icyo umukobwa afite aba atiteguye gushaka - Umunyamakuru Nyawe Lamberto

Category: Journalists  »  June 2025 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Umusore ubanza kureba icyo umukobwa afite aba atiteguye gushaka - Umunyamakuru Nyawe Lamberto

Nyawe Lamberto, umwanditsi wa Kigali Connect, yaganiriye na Paradise, asobanura imyumvire ye ku rushako n’ubufatanye bwe na Trinity For Support (TFS), label ikomeye muri Gospel nyarwanda.

Mugisha Lamberto, uzwi ku izina rya Nyawe Lamberto CK, ni umwanditsi ukorera ikinyamakuru Kigali Connect akaba kandi umufatanyabikorwa wa label nshya y’abahanzi ba Gospel yitwa Trinity For Support (TFS). Uyu musore w’imyaka 25 yavutse mu mwaka wa 2000, akaba azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu itangazamakuru rya Gospel mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Lamberto yavuze ko izina “Nyawe” ryaturutse mu nzozi yigeze kugira aho yibwiraga ko yakoze ikintu gikomeye mu itangazamakuru, maze abafana bakamwita “umunyamakuru wa Nyawe.” Yemeza ko kuva icyo gihe yahisemo guhita akoresha iri zina ku mbuga nkoranyambaga nk’umunyamakuru wa Nyawe.

Imyumvire ye ku rushako

Ku bijyanye no gushaka umugore, Lamberto asobanura ko igisabwa mbere yo gushaka ari ukwisuganya no kwitegura neza. Mu butumwa yahaye Paradise yagize ati: "Ibintu byo gushaka si ugupfa gushaka! Si ibyo kwihutira. Ikintu cya mbere ni ugushaka ubushobozi bwo kubikora kuko ibitekerezo umuntu aba abifite."

Yongeyeho ko umukobwa yifuza ko bashyingiranwa agomba kuba:
• Akijijwe, afite indangagaciro n’ikinyabupfura
• Yarize nubwo yaba adafite akazi
• Azi guteka kandi ashoboye gukora imirimo yo mu rugo
• Atamusumba cyane mu burebure

Yongeye kubishimangira ati: “Nta mpamvu yo kuba umukobwa afite akazi, kuko umugabo ari we ushinzwe gutunga no kwita ku muryango.” Lamberto anavuga ko umusore utareba ku bushobozi bwe ahubwo agashaka umukobwa ufite ubutunzi kandi akumva ko ari bwo ashingiyeho, aba ataragera igihe cyo gushaka.

Ubufatanye na Trinity For Support (TFS)

Mugisha Lamberto yinjiye muri Trinity For Support (TFS) ku wa 22 Nyakanga 2024, aho akora nk’umufatanyabikorwa mu itangazamakuru no kumenyekanisha ibikorwa by’abahanzi bayikoreramo.

Trinity For Support (TFS) ni label yashinzwe mu 2023 igamije guteza imbere abahanzi ba Gospel mu Rwanda, ikanabafasha gutunganya indirimbo, gukora amashusho yazo no kuzimenyekanisha mu buryo bwa kinyamwuga.

Lamberto yavuze ibintu bitatu TFS itandukaniyeho n’izindi label mu buryo bukurikira:

1. Gukora kinyamwuga: Bakora ibintu bifite ireme (amashusho asa neza).
2. Kudafunga abanyamuryango: Ntibabuza abanyamuryango bayo, nk’abahanzi, aba-producers n’abanyamakuru bayo gukora indi mirimo cyangwa ibikorwa bibinjiriza, ahubwo babafasha kubibona kandi bakabibashishikariza.
3. Babana mu bumwe: Abagize TFS bose bafashanya muri byose, kuko uretse kuba bahuriye muri TFS, bagerageza no kuba inshuti mu buzima busanzwe

TFS ifite intego yo gukora bisumbyeho umurimo w’ivugabutumwa, ikorana n’amatorero n’imiryango itegamiye kuri leta, no kuba urubuga rw’iterambere n’imikoranire y’abahanzi ba Gospel.

Ibyiza byo gukorana na TFS

• Gushyigikira impano no kuzamura ireme ry’ubuhanzi mu buryo bugezweho
• Gutunganya no gusakaza indirimbo hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho
• Amahirwe yo kumenyekana no kugera ku isoko mpuzamahanga
• Gufashwa mu bikorwa byo kwamamaza no gukora ibitaramo
• Imikoranire n’abahanga mu gutunganya amashusho nka Mugisha Patient For Sure wakuwe mu Burundi.

Mugisha Lamberto (Nyawe Lamberto CK) ni umwanditsi ufite icyerekezo gikomeye mu itangazamakuru ndetse no mu gufasha abahanzi kumenyekana. Ubufatanye bwe na TFS bumufasha gukomeza guteza imbere umuziki wa Gospel mu Rwanda no hanze yarwo.

“Umusore ubanza kureba icyo umukobwa afite aba atiteguye gushaka”- Umunyamakuru wa Kigali Connect, Nyawe Lamberto, akaba n’umufatanyabikorwa wa TFS

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.