× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Isomo twakura kuri Obededomu wibasiwe azira amakuru yatangaje ku bukwe bwa Vestine n’ubwa Divine

Category: Journalists  »  3 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Isomo twakura kuri Obededomu wibasiwe azira amakuru yatangaje ku bukwe bwa Vestine n'ubwa Divine

Umunyakuru wamenyekanye ku kinyamakuru cyandika cya Paradise.rw no muri label y’umuziki ya TFS, Uwifashije Frodouard uzwi nka Obededom, yatangaje uko yahanganye n’ingaruka z’amakuru yatangaje ku bukwe bwa Vestine ndetse n’ubwa Divine.

Mu bihe bya none, itangazamakuru ririmo impinduka nyinshi cyane, aho amakuru asakara mu buryo bwihuse kandi rimwe na rimwe agakurura impaka n’ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga.

Umunyamakuru Obededomu Frodouard, uzwi cyane mu itangazamakuru ry’imyidagaduro n’ubuhanzi mu gisata cy’iyobokamana, ni umwe mu babonye isomo rikomeye muri uru rwego nyuma yo kwibasirwa n’abantu batandukanye kubera inkuru zerekeranye n’ubukwe bw’abaririmbyi babiri bakunzwe: Ishimwe Vestine na Divine Nyinawumuntu.

Ibyo yanyuzemo byamubereye isomo rikomeye ry’uko kuba umunyamakuru bisaba kwihangana, gukomera ku ndangagaciro no kwihagararaho mu bihe bikomeye.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Espe Ufitubugingo kuri ESH TV, Obededomu Frodouard yasobanuye uburyo yatutswe n’abantu batandukanye kubera inkuru yari yanditse ku bukwe bwa Divine Nyinawumuntu n’umukunzi we Uwizera Benjamin.

Mu gihe cy’inkuru y’ubukwe bwa Divine Nyinawumuntu buzaba ku wa 10 Mutarama 2026, Obededomu Frodouard yahuye n’akarengane gakomeye ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bamwise umunyamafuti n’umunyamanyanga, bavuga ko yaba yarahawe amafaranga angana na miliyoni ebyiri kugira ngo yemere "gushyingira" uyu muhanzi muto ku musaza mukuru.

Uwitwa Raphael York Funs ni umwe mu batangije aya magambo akomeretsa, aho yanditse ko "abamanagers bose ari ibisambo", ashinja Obededomu kurya amafaranga. Ibi byakurikiwe n’ibitutsi byinshi by’abakoresha imbuga nkoranyambaga bamushinje kubeshya no kurya ruswa.

Nyamara Obededomu yahakanye ibyo byose, avuga ko Divine n’umukunzi we Uwizera Benjamin bahujwe n’ubushake bw’Imana kandi ko nta mafaranga na make yigeze ahabwa.

Nubwo ibi byamubabaje, yavuze ko ibitutsi byo kuri Divine byari ibyoroheje ugereranyije n’ibyo yanyuzemo ubwo yatangazaga inkuru y’ubukwe bwa Ishimwe Vestine na Idrissa Ouedraogo. Yagize ati: “Ibyo natutswe kubera Divine ni bike ugereranyije n’ibyo natutswe kubera Vestine.”

Icyo gihe ngo yanditse amakuru atandukanye n’ayo abandi bari batangaje, harimo ko Idrissa afite hagati y’imyaka 35 na 36 aho kuvuga 46 nk’uko byavugwaga, ndetse ko ubukwe bwari buteganyijwe kuba mu kwezi kwa karindwi nyuma y’ifatwa ry’irembo ryabaye tariki 31 Ukuboza.

Ibyo byabaye nk’aho avuguruje abandi banyamakuru, bituma abantu benshi bamwibasira bamuhundagazaho ibitutsi byinshi kugeza n’aho yicuza icyatumye yinjira mu mwuga w’itangazamakuru.

Yavuze ko icyatumye agira ihungabana icyo gihe ari uko ataru yakamenyereye uburyo abantu bashobora kwitwara nabi ku banyamakuru, ndetse byatumye anatekereza kureka uyu mwuga.

Ariko kandi, mu gihe yari ari mu bihe bikomeye, hari abantu b’ingenzi bamuhaye ihumure barimo abaramyi Aline Gahongayire na Tonzi, bamubwira ko n’ubwo atukwa, ibyo ari bimwe mu bigeragezo umunyamakuru anyuramo kandi ko agomba gukomeza gukora adacika intege.

Uretse ibyo, muri icyo kiganiro, Obededomu yanagarutse ku mbogamizi abakora akazi ko gufasha abahanzi (managers) bahura na zo. Yavuze ko abenshi baba mu buzima bugoye, bakabaho badahabwa agaciro cyangwa ubufasha buhagije, ndetse ko rimwe na rimwe abahanzi ubwabo batubahiriza amasezerano baba baragiranye n’ababafasha.

Uyu munyamakuru kandi ni umuyobozi wa Trinity For Support (TFS), label ifasha abahanzi barimo Divine Muntu na Umurizabageni Nadia, ikaba yaragize uruhare mu kwamamaza zimwe mu ndirimbo za Antoinette Rehema zirimo Ibindi Bitwenge yarebwe inshuro zirenga 700k kuri YouTube.

N’ubwo yahuye n’ibibazo bikomeye mu mwuga we, aracyagaragaza icyizere n’imbaraga mu gukomeza guteza imbere impano z’abahanzi Nyarwanda, by’umwihariko abaramya Imana.

Ubuhamya bwa Obededomu Frodouard ni isomo rikomeye ku banyamakuru n’abakora mu nzego z’itangazamakuru muri rusange. Bwerekana ko kuba umunyamakuru bisaba ubushishozi, gukomera ku kuri, no kudaterwa ubwoba n’ibitekerezo by’abandi.

Mu gihe itangazamakuru ry’u Rwanda rikomeje gutera imbere, birakwiye ko abakora muri uru rwego barushaho gukunda umurimo wabo, bakamenya ko ibitutsi n’ivangura biri mu rugendo rwo gukura no kubaka izina.

Nk’uko Tonzi na Aline Gahongayire babimubwiye, “Ibihe bibi si ibyo kugucika intege, ahubwo ni ibihe byo kurushaho gukora neza.” Ibyo ni byo byatumye Obededomu akomeza urugendo rwe, ashimangira ko umunyamakuru nyawe adahagarikwa n’ibitutsi cyangwa ibihuha, ahubwo ko aharanira ukuri n’iterambere ry’umurimo akora.

Reba ikiganiro cyose kuri YouTube

Obededom na Espe Ufitubugingo kuri ESH TV

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.