Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru Gaturika rya Kabgayi (Institut Catholique de Kabgayi) Pro. Fidele Dushimimana, yahuye n’Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gaturika ku isi, Papa Francisco, i Vatikani.
Bahuye kuri uyu wa Gatanu, ku itariki 19 Mutarama 2024, mu Nama y’Ihuriro Mpuzamahanga rya Kaminuza Gaturika ku isi yabereye i Vatikani kwa Papa Francisco.
Papa Francisco yakiriye Prof. Fidele Dushimimana ari kumwe n’abandi bakuru b’amashuri bagera kuri magana abiri (200) baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi.
Iyi nama aba bayobozi bakuru b’amashuri makuru Gaturika bitabiriye, yatangiye ku itariki 18 Mutarama, ni ukuvuga ku wa Kane, igamije kwizihiza isabukuru y’imyaka ijana iri Huriro rimaze ritangijwe no kurebera hamwe ikerekezo cya Kaminuza Gaturika n’uruhare rwazo muri Kiliziya mu myaka iri imbere.
Padiri Prof. Fidele Dushimimana yagiye ku mwanya wo kuyobora Ishuri Rikuru rya Kabgayi asimbuye Padiri Dr. Balthazar Ntivuguruzwa wari usanzwe ariyobora, akava kuri iyi nshingano agiye kuba Umwepisikopi Mukuru wa Diyosezi ya Kabwayi ku itariki 02 Gicurasi 2023. Uyu mwanya na we yari awusimbuyeho Musenyeri Simaragidi Mbonyintege wari ugiye mu kiruhuko k’izabukuru.
Padiri Prof. Fidele Dushimimana yari asanzwe ari umuyobozi wungirije w’iri Shuri Rikuru rya Kabgayi, aba Umuyobozi Mukuru waryo muri Kanama 2023. Iri Shuri Rikuru Gaturika rya Kabgayi ryashinzwe mu mwaka wa 2002 ritangiranye n’abanyeshuri 311, ubu rikaba rimaze imyaka iri hafi kuzura 22 ritanga impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza mu masomo 11 atandukanye, uko imyaka yagiye yiyongera bikajya bivugururwa.
Ritangira ryitwaga Universite Catholique de Kabgayi (UCK) riza guhinduka Institut Catholique de Kabgayi (ICK) mu mwaka wa 2010.