Gusubira inyuma kwa Gospel ya Uganda, Kenya n’u Burundi, byaciriye iteme rikomeye Gospel y’ u Rwanda nayo s’ukuvuduka!.
Ishusho ngari ya Gospel mu bihe byatambutse no mu mwaduko wa Gospel icuruza (ShowBiz) uyibonera cyane muri Gospel ya Kenya yacuruzaga ku kigero cyo hejuru cyane ndetse n’abaririmbyi babigize umwuga binjizaga agatubutse.
Ibi byaterwaga n’imyumvire iri hejuru y’abakonsomateri ba Gospel ya Kenya ndetse n’ubwiyongere by’abashora mu ruganda rwa muzika rwari hejuru ugereranyije no mu Rwanda.
Mu 2010 kugeza mu 2015 Gospel ya Kenya ndetse n’imyumvire y’abafana ba Gospel muri Kenya na Uganda yari hejuru ugereranyije no mu Rwanda. Ibi bigaragarira mu bwitabire buri hejuru mu bitaramo bya Gospel by’abategura ibitaramo icyo gihe.
Amazina arimo Judith Babirye na Wilson Bugumbe mu gihugu cya Uganda yagacishijemo biratinda ndetse abibuka Gospel y’icyo gihe bamwe mu banyarwanda bategaga bus bakajya kwitabira ibitaramo muri Uganda ndetse bimwe byabaga mu buryo butari umwimerere ndetse butabangutse (LIVE concert) ahubwo bakinaga CD (Playback).
Kugira ngo ukurure ishusho y’icyo gihe ni uko nubwo buzuzaga stade iwabo muri Uganda ndetse bakinjiza agatubutse mu bitaramo bakoreraga iwabo no bindi bihugu nka Kenya na Tanzania, siko byabaga igihe bageraga mu Rwanda.
Imyumvira y’Abanyarwanda icyo gihe yari hasi ku buryo bazaga gutaramira mu Rwanda bigasaba ko batishyuza ndetse babigerageza bagashya (bagahomba). Hari n’aho bakoreraga ibitaramo by’ubuntu ntibyitabirwe.
Urugero ruto, hari mu 2013 ubwo umuhanzi Julius Kalimba yatumiraga Judith Babirye n’abandi bahanzi, igitaramo cyabereye Huye muri UNR (Kaminuza y’u Rwanda), ariko nticyitabirwa cyane.
Igihugu cy’u Burundi icyo gihe cyari gifite umuhanzi uzwi ku rwego mpuzamahanga Appolinaire Habonimana ubu wamaze kuba Apostle ndetse akaba ashumbye itorero.
Icyo gihe yari afite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda ndetse n’u Burundi ariko yatumirwaga n’amatorero make bita ay’abasirimu nka Zion Temple na Evangelical Restoration Church, Vivante n’andi make ...
Byari bizwi ko mu Rwanda umuziki ndetse n’imyumvire y’abakunzi ba Gospel biri hasi ugereranyije n’ibindi bihugu
Abasesengura Gospel y’ubu bahamya ko ubu atari ko bihagaze!.
Uko imyaka yagiye igenda yihuta, imyumvire mu bya muzika, impano zitandukanye zarakuze mu ngeri zose zigize uruganda rwa Muzika.
U Rwanda rukuza abaririmbyi benshi, aba poroduyusa (producers), amakorali ajya ku rundi rwego, havuka za Minisiteri z’abaririmbyi zitandukanye ndetse na Leta aho imariye gushyinga ishuri rya Muzika ryo ku Nyundo ibintu byafashe indi ntera abanyarwanda hirya no hino ku isi barahaguruka bazamura Gospel.
Muri iyi nkuru yacu, nka Paradise.rw ntitwifuje gutanga urutonde rw’abaririmbyi ndetse n’abagize uruhare mu kuzamura Gospel kuko ni inkuru yibutsa gusa uko byari bihagaze.
Mu gice cy’inkuru izakurikira iyi tuzaganiriza abasesenguzi batandukanye duhuze n’ibi bihugu maze tumenye intege nkeya aho zavuye kugira ngo u Rwanda rubashe kuba ruhagaze neza haba mu myumvire ndetse no kuba ubu rufite abashora mu bitaramo ndetse bakinjiza agatubutse.