× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Elayono Worship Family bazanye inkuru y’agakiza mu ndirimbo "Ninjye wa wundi"

Category: Choirs  »  5 days ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Elayono Worship Family bazanye inkuru y'agakiza mu ndirimbo "Ninjye wa wundi"

Ninjye wa wundi ni ubutumwa bw’ishimwe bukubiye mu ndirimbo nshya ya Elayono Worship Family itsinda kuri ubu rimaze imyaka itatu rivutse.

Aganira na Paradise, Mucyo Kepha Daniel uyoboye iri tsinda yavuze imvano y’indirimbo "Ni njye wa wundi". Ati: "Intego yo gutambutsa ubutumwa binyuze muri iyi ndirimbo ni ukwibukiranya imirimo y’Imana n’aho yadukuye twese maze tukayishimira mu mbyino."

Elayono Worship Family itsinda rizwiho kwambara nk’abasirimu rimaze imyaka itatu mu murimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Kuri ubu Elayono Worship Family ni Umuryango ugizwe n’abantu 63 bahujwe no kuramya Imana mu kuri no mu mwuka no kuzana banshi kuri Kristo.

Kuva bahamagarwa, bakomeje kwamamaza izina rya Kristo bashyizeho umwete. Imana yabahaye indirimbo nziza z’amateka zihembura ubugingo bwa benshi. Zimwe muri izi ndirimbo twavuga "Ninjye wa wundi", "Mwami Imana", "Urera" n’izindi...

Tariki ya 16/08/2025 bakoze igitaramo cy’amateka bise "Ndi Uwe Live Recording Concert – Edition 2" cyaranzwe no kwambara umweru cyaritabiriwe byo ku rwego rwo hejuru, kirangwa n’ibihe bidasanzwe mu kuramya Imana no kuyitambira aho abitabiriye bose bari buzuye umunezero n’ibyishimo, by’akarusho abantu 12 bakira agakiza, batangira urugendo rushya rugana mu Ijuru.

Iki gitaramo cy’inzozi za buri tsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana cyabereye kuri kuri New Life Bible Church Kicukiro. Elayono Worship yatamaramye n’abaramyi bakunzwe babyibushye mu muhamagaro wo kuramya no guhimbaza Imana nka David Kega na Queen Rachel.

Ku ruhimbi, Elayono worship family baba bari mu bicu.

Amabara meza bambara wagira ngo bayatoranyirizwa n’Abamarayika.

Elayono worship family ni itsinda rizwiho kwambara gisirimu

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.