Abagize korari Rangurura ikorera umurimo w’Imana muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, nyuma y’igihe bitegereza ibyo Imana yakoze ku bwabo no ku bizera bose muri rusange, basohoye indirimbo yo kuyishimira bahaye izina ‘Ushimwe Mana.’
Umwe mu baririmbyi bayo witwa Niyomana Deus, mu kiganiro yagiranye na Paradise kuri uyu wa 4 Werurwe 2024, yasobanuye intego yo gukora iyi ndirimbo agira ati:
“Twayikoze tugamije gutambutsa ubutumwa bwiza bw’Imana, kugira ngo abo bugeraho na bo bakire, bakizwe, bamenye ko hari umuntu usayura abantu mu byaha.”
Kugira ngo birusheho gusobanuka neza, Niyomana Deus yakomeje yifashishije amwe mu magambo agize iyi ndirimbo yabo nshyashya ‘Ushimwe Mana’ agira ati: “Ushimwe Mana kuko utemeye ko Umwanzi wange amira bunguri.”
Yasobanuye uyu murongo wo mu ndirimbo ati: “Iyo umuntu amaze kumenya ko hari undi Mutabazi uri hejuru y’abo tubona ku Isi, aba ashobora guhindura ikerekezo, kuko hari aho tugera tukavuga tuti ‘abanzi bange babambiye amahema kuntera, maze Yesu aragoboka, atabara nk’intwari.
Yamenaguye ibihindizo by’ibyuma, aca n’imigozi y’Umwanzi.’ Ubwo rero ibyo byose birumvikana ko hari igihe umuntu agera mu ntambara, noneho akitabaza abantu runaka, kandi nta cyo baba bamumarira.”
Nyomana Deus, ubwo yaganiraga na Paradise yagiye agaruka ku buhanga bwa bamwe mu bagize iyi korari, by’umwihariko uwitwa Aime Igabe usanzwe ari n’umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Nk’uko Deus abivuga, nubwo nawe ushobora kubyirebera mu mashusho y’yi ndirimbo ‘Ushimwe Mana’, Igabe ni we wayanditse, anayitoza abaririmbyi.
Deus, amaze igihe kinini yifatanya n’iyi korari, kuva yatangira kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye mu mwaka wa 2022, dore ko ari na ho ibarizwa, mu itorero ry’Angilikani mu Rwanda (EAR), Diyoseze ya Butare, mu muryango mugari w’abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye uzwi nka RASA (Rwanda Anglican Students Association).
Deus yatangaje ko iyi ari imwe mu ndirimbo zigera kuri esheshatu bazasohora imwe ku yindi, mu byo bise Icyo Naremewe Sessions Live Concert, kandi yizeye ko zizafasha benshi kumenya ubutumwa bwiza.
Uretse iyi ndirimbo, korari Rangurura izwi mu zindi ndirimbo wabona no ku muyoboro wabo wa YouTube witwa Rangurura Choir RASA UR Huye Campus zirimo Umusaraba, Amahema, Igihome n’izindi.
Rangurura Choir RASA UR Huye Campus ni ho wasanga ibihangano byabo