× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uzakuvuma nanjye nzamuvuma! Louise wa Gatonda yasohoye indirimbo y’ubutumwa bw’aboherejwe n’Imana muri Misiyo

Category: Rwanda Diaspora  »  September 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Uzakuvuma nanjye nzamuvuma! Louise wa Gatonda yasohoye indirimbo y'ubutumwa bw'aboherejwe n'Imana muri Misiyo

Louise Manishimwe uzwi nka Louise wa Gatonda, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise "Abayizera" yashibutse mu Itangiriro 12: havuga ngo "Nzaguhindura ubwoko bukomeye, nzaguha umugisha, nzogeza izina ryawe, uzaba umugisha".

Indirimbo ye nshya "Abayizera" yakozwe mu buryo bw’amajwi na Martin Pro, Editing ikorwa na Cyusa, amashusho yayo yakozwe na Producer Kavoma uri mu bakunzwe kuri ubu muri USA. Benshi bayikunze cyane. Solange Mukamusoni ati "Louise congratulations rwose mukobwa mwiza komeza udutere ibyishimo".

Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, Louise wa Gatonda yagize ati: "Iyi ndirimbo "Abayizera" ihishwemo ubutunzi bwinshi, abazayumva bazishima. Ni indirimbo yanditswe neza, ihabwa umwanya munini, mbese n’ubu iyo ntekereje ubwiza bwayo ngira ngo sinjye nyirayo".

Louise wa Gatonda ukunzwe mu ndirimbo "Sinjye Uriho", yavuzeko iyi ndirimbo izafasha by’umwihariko abantu bajya kuvuga ubutumwa ahantu kure aho ahamya ko ikubiyemo ubutumwa buzajya bubaherekeza. Yongeyeho ko Imana ariyo Choffeur mukuru.

Louise wa Gatonda utuye mur Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni umwe mu bahanzi bakoze cyane mu gihe cya Covid 19 aho yakuye benshi mu gikombe cy’ubwihebe dore ko icyo gihe benshi bumvaga ko itazarangira, bamwe akazi karahagaze bumva isi ibarangiriyeho.

Icyo gihe yakoresheje imbaraga nyinshi yifashisha impano yo kuririmba. Uyu mukobwa ufite ubuhanga mu gucuranga guitar yasohoye indirimbo "Ntumpiteho Mukiza" ndetse n’iyitwa "Hold on". Akunzwe cyane mu ndirimbo yise "Waduhetse ku mugongo" imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 420 kuri Youtube.

Louise wa Gatonda, ni inyenyeri irabagirana mu muziki wa Gospel

Louise wa Gatonda yaherukaga gushyira hanze indirimbo "Sinjye Uriho"

Louise wa Gatonda atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

RYOHERWA N’INDIRIMBO "ABAYIZERA" YA LOUISE WA GATONDA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.