Nyuma yo gushyira hanze indirimbo "Ineza y’Imana" igakundwa cyane, kuri ubu Zabron & Deborah bazanye iyo bise "Kwizera Yesu" nayo yakiranywe yombi n’abakunzi b’umuziki wa Gospel.
Zabron aganira na Paradise.rw, yagize ati "Igitekerezo cy’indirimbo cyaje ku bwo gusoma ijambo ry’Imana tugahishurirwa ubugingo buhoraho twahawe n’Imana muri Kristo Yesu ku bwo kumwizera. Turi gutegura izindi ndirimbo nziza nyinshi zizagera ku bakunzi b’umusaraba vuba bidatinze".
Zabron & Deborah bashyize hanze iyi ndirimbo nshya y’amashusho bise "Kwizera Yesu", nyuma y’amezi macye bibarutse imfura yabo yabonye izuba kuwa 28 Nzeri 2022. Uyu mwana wabo bahise bamwita Gianna - bisobanuye ngo Imana yatugiriye neza.
Zabron & Deborah ni itsinda ry’umugabo n’umugore, rije ryiyongera ku yandi matsinda akunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, mu Karere no muri Diaspora, agizwe n’umugabo n’umugore biyemeje kuramya Imana nk’umuryango.
Muri ayo matsinda harimo James & Daniella, Papi Clever & Dorcas [bari kubarizwa i Burundi mu bitaramo], Ben & Chance, Fabrice & Maya Nzeyimana [Abarundi baba mu Rwanda], Moses & Allen, Emmas & Salem ndetse na Cheric [Eric Kwizera & Chemsa Niyonsaba].
Zabron Ndikumukiza na Mugisha Deborah [Zabron & Deborah] batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, badutangarije ko banzuye kuririmbana nyuma yo kurushinga. Kuva batangiye uru rugendo, bamaze gusohora indirimbo ebyiri arizo "Ineza y’Imana" na "Kwizera Yesu".
Zabron & Deborah bateguje izindi ndirimbo nshya kandi nyinshi
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "KWIZERA YESU" YA ZABRON & DEBORAH