Kuvuga ibigwi bikuruta bisaba gupfukama no kuboneza umutima, guhangara uwahangiwe kuguhumanura ntaho bitandukaniye no kwitera ibuye mu mutwe. Gusa, kubara inkuru yaraye aho warerewe bihira uwahanuwe.
Nyamara ariko, kuvuga ibigwi bya Rehoboth Choir byo ntibisaba kwikebagura. Abato n’abakuru nimwicare, mutere agatebe twibukiranye kandi turirimbane za ndirimbo z’amashimwe zomoye ibisare biruta iby’umwami Ahaziya. Imitima ya benshi iguwe neza kubera Rehoboth Choir.
Abo ha mbere, kuva mu 1999 kugeza mu 2003, bari bomatanye na Rehoboth Choir. Icyo gihe, korali nyinshi zo mu itorero rya ADEPR zari zikitegereje isohora ry’amasezerano. Cyari igihe cyiza cy’uyu mutwe w’abaririmbyi wabarizwaga ahitwaga mu Rukiri II, gusa kuri ubu ibarizwa muri Paroisse ya Remera.
Amaso y’imitima tuyerekeje kuri ya Album nziza yariho indirimbo zirimo "Ntiyaryama Twashira," "Ibikomere by’Umwami Yesu," "Uri Inyamaboko," "Noa," "Yesu Yitegereza," "Eriya mu Rugendo," "Iyaba Uwiteka," na "Getsemani" (Yesu ku musaraba i Golgota bamubamba), "Yohana Yeretswe" n’izindi. Ni indirimbo zakoze ku mitima ya benshi, benshi bakizwa ku bw’izi ndirimbo.
Cassettes z’izi ndirimbo zari imari
Aya makuru umwanditsi yatanze ni ay’ibyo yiboneye n’amaso ye. Mu myaka yo hambere yavuzwe haruguru, cassettes ziriho izi ndirimbo zari imari ishyushye, zaracuruzwaga zigashira, hakaza izindi zikaba iyanga. Muri butike, izi ndirimbo zakoze umurimo ukomeye, aho wasangaga abantu benshi buzuye mu muryango biyumvira izi ndirimbo.
Butike yavuye mu bise by’izi ndirimbo, uwacuruzaga ubushera yisanga afite iduka
Mu majyepfo y’u Rwanda, ahitwa i Runda na Gihara ni kamwe mu duce iyi korali yafashemo ikibanza. Abacuruzi baho bakundaga izi ndirimbo. Gusa uru rukundo rutagatifu rwaje gushibukamo umushinga.
Izi ndirimbo zakururaga abakiriya, uwitwa Innocent wacururizaga i Kagina (ubu ni nyakwigendera, Imana imuhe iruhuko ridashira), uyu yatangiranye butike ntoya yiganjemo ubushera, yaje gushibukamo iduka dore ko yabonaga abakiriya benshi bazanywe no kumva izi ndirimbo, bikarangira baguze umuceri ndetse n’isukari n’ibindi... Abatuye muri kariya gace wasangaga izi ndirimbo bazizi nka "Dawe uri mu ijuru."
Ryoherwa n’indirimbo nshya ’’Ntagufite’’ yumvikanamo amajwi y’urubogobogo.
Batangiriraga mu ndirimbo ivuza ubuhuha igira iti: "Ntiyaryama kuko twashira," bakizihirwa bageze ahagiraga hati: “Satani yagambiriye cyera kuzagusha itorero ry’Imana, none yabonye ko umurinzi waryo ari umugabo ufite imbaraga” (abakunzi b’impiya bo baririmbaga “umugabo ufite ifaranga”). Iyi ndirimbo yavagamo bakiyamira mu ndirimbo "Inyamaboko," bibukiranya ukuntu Imana yakuye Abisirayeli muri Egiputa, Farawo n’ingabo ze bagashirira mu nyanja.
Abananiwe kwihangana bakomezwaga n’indirimbo igira iti: "Dukwiriye kwihanganira ibituruhije byose nk’uko Yesu yihanganiye irya mibabaro y’i Golgota." Indirimbo "Noa" yibutsaga abagenzi guhora biteguye, aho yabibutsaga uburyo Noa yubatse inkuge bamuseka, nyamara Imana imurokorana n’umuryango we. "Ibikomere by’Umwami Yesu n’ibitutsi n’icumu mu rubavu"—iyi ndirimbo yigishije benshi kwihangana.
Ntitwabura kuvuga indirimbo yitwaga "Eliya mu rugendo"; ni indirimbo kuri ubu yaburiwe irengero ku mbuga nkoranyambaga. Mu muziki mwiza, yibutsaga abantu urukundo rw’Imana, aho yavugaga ku nkuru za Eliya ubwo yari mu rugendo, yagera munsi y’igiti cy’umurotemu agafatwa n’ibitotsi kuko yari arushye, maze akisinzirira.
Ariko, kubw’urukundo rw’Imana, ikohereza Marayika wayo agakangura Eliya, akamugaburira, agakomeza urugendo. Iyi ndirimbo yasozwaga isaba abari munsi y’igiti cy’umurotemu gukorera Uwiteka Wera, kugira ngo bazagereyo, ndetse no gusaba Impamba izabatunga mu rugendo rujya mu ijuru. Kubwa Paradise, iyi ndirimbo ifatwa nk’iy’ibihe byose.
Elia mu mugendo: Indirimbo ifite ubuhanuzi bwihariye
Amakuru Paradise ifite avuga ko ubuyobozi bw’iyi korali bufite amakuru yerekeranye no gusubiramo iyi ndirimbo ishobora kuba yaribagiranye. Ese abari bazi iyi ndirimbo, nta n’umwe ukibarizwa muri uyu mutwe w’abaririmbyi ubwirisha ijwi rirenga? Nyamara ifite amateka akomeye.
Gusa reka iby’ubu buhanuzi tubigire ubwiru, dore ko twigishijwe gutandukanya ubuhanuzi bw’umwihariko n’ubuhanuzi rusange. Ntibikwiye ko ubutumwa Imana yaguhaye ngo ubuhe runaka, unyura kuri YouTube ubutambutsa. Paradise izakomeza kubikurikirana.
Rehoboth Choir bati: "Uri inyamaboko, aha bavugaga Imana neza
Igihe kirageze ngo bongere bakangure ba Eliya baryamye munsi y’igiti cy’umurotemu bati: "Sezera munsi y’igiti cy’umurotemu ukorere uwera uzagereyo, saba impamba izagutunga mu rugendo rujya mu ijuru utazananirwa.
Rehoboth Choir "Zahabu yahishwe munsi y’urutara"
Mu mwaka wa 2019, iyi korali yateguye igitaramo cyagutse cyo gushima Imana. Iki gitaramo cyiswe "Akira Ishimwe", cyabaye ku wa 23 Kamena 2019. Cyatumiwemo nyakwigendera Gisele Precious na Simon Kabera, mu gihe Rev. Pasteur Masumbuko Josua ari we wabwirije muri iki gitaramo.
Gusa n’ubwo iyi korali itakunze gutegura ibitaramo, yakomeje gusohora izindi ndirimbo nziza zirimo: "Bethelehem," "Nzakwitura Iki," "Lazaro," "Tuje Kugushima," "Mube Maso," "Ndaje Mwami" ndetse na "Ntagufite" baherutse gusohora.
Rehoboth Choir ikomeje kunyanyagiza imbuto
Indirimbo zose usanga zihuriye ku myandikire y’umwimerere. Ni indirimbo nziza zikoranywe ubuhanga, zatunganyijwe n’aba producers b’intoranywa mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho. Ibi bituma izi ndirimbo zikundwa n’abantu bo mu bisekuruza byose, kandi ubutumwa batambutsa ntibusaza nk’uko babiririmbye bati: "Isezerano ntirisaza."
Nyamara usanga ubu butunzi bufitwe n’aba bera baziranenge bwagakwiye gutangwa mu bitaramo biremereye, hakaboneka n’iminyago myinshi. Ubanza aba batunzi batarasobanukirwa n’uburemere bw’uyu mutungo bafite (gusa sinatinyuka kubagereranya na wa mutunzi utarisobanukirwa akarira muri za resitora zitwa ndagaswi—Imana imbabarire gukoresha imvugo y’abarara—aho kujya muri hotel).
Ni abasirimu batabyirata
Igitaramo muri BK ARENA cyangwa Camp Kigali?
Rehoboth Choir ni korali izwiho kugira abaririmbyi bahuje umutima kandi barangwa n’urukundo. Amakuru Paradise ifite avuga ko iyi korali iri mu zo muri Kigali zizwiho gufata ibihe bihagije byo kwegerana n’Imana, bagasengera mu kuri no mu mwuka. Ibi bituma bahorana amavuta.
Ni abasirimu, nk’uko bigaragarira mu maso yabo, dore ko ubusirimu bujojoba ku maso yabo nk’isoni ku maso y’abakobwa bo ha mbere TikTok itaraza. Mu gutegura neza, ni aba mbere, bakanikurikirana cyane, dore ko mu ifatwa ry’amashusho usanga hateguwe camera zirenze 20. Gusa, haracyabura akantu ko kwagura imikoranire n’itangazamakuru.
Ni imwe muri korali zifite ubushobozi bwo gutegura igitaramo kiremereye cyanyeganyeza imfuruka z’ikuzimu hakaboneka iminyago myinshi. Ese ni Camp Kigali cyangwa BK Arena? Ubutaha Paradise izagirana ikiganiro n’ubuyobozi bw’iyi korali kuri iyi ngingo.
Ubanza BK Arena yakuzura
Ntababeshye iyi niyo Korali ya mbere mu Rwanda. Niyo Korali ihora mu bihe byiza cyane. Imana ikomeze ibagure.
Mbega umwanditsi weee naragenze ndabona! Imana ihe umugisha paradise.
Najye iyi korali ndayikunda kuva hambere. Iyi ndirimbo Elia mu rugendo niyo ndirimbo yatumye nakira agakiza. Imana ikomeze ibagure mufite amavuta. Rehoboth Choir
Mbega weee indirimbo nziza cyane peee. Imana ibane namwe.Indirimbo Elie mu rugendo ni indirimbo y’,amateka