Imana yarimbuye ab’i Sodomu n’i Gomora kubera ububi bukabije n’ubusambanyi bwari bubarimo, bukarenga inkombe. Inkuru ibivuga dusanga mu Itangiriro 18-19. Dore ibisobanuro birambuye:
Impamvu nyamukuru Imana yarimbuye Sodomu na Gomora:
a) Ububi bw’icyaha cy’indengakamere
Mu Itangiriro 18:20, Imana iravuga iti:"Ni uko urusaku rwa Sodomu na Gomora rurakomeye, n’icyaha cyabo kiraremereye cyane."
Ibyaha byari bihabaye harimo ubusambanyi, uburaya, ivangura ry’imibonano mpuzabitsina, gukandamiza abakene n’abandi batishoboye (Ezekiyeli 16:49-50), kwinangira no kwanga kwihana.
b) Kunanirwa kwakira abashyitsi mu bwubahane (kubura urukundo):
Mu Itangiriro 19, ab’i Sodomu bagerageje gusambanya abamarayika bari baje kwa Loti, bashaka kubasambanya ku ngufu (homosexual rape), bigaragaza ko ububi bwabo bwari bugeze ku rwego rwo hejuru.
c) Kwanga kwihana n’ubugome bw’abaturage bose:
Ubwo Imana yoherezaga abamarayika bayo ngo bagenzure ibikorerwa I Sodomu,yasanze nta muntu n’umwe ushyitse,utunganiye umutima wayo uretse Loti n’umuryango we. Ubwo aburahamu yasabaga Imana kureka kurimbura uwo murwa mu gihe yasanga harimo abantu babiri cyangwa batatu batunganiye Imana ntibabashije kuboneka (Itangiriro 18:23-33).
Amasomo twakuramo:
I. Imana ntiyihanganira icyaha gihoraho:
Imana irihangana, ariko iyo Imana iburiye abanyabyaha bakanga kwihana hakurikiraho igihano. Sodomu na Gomora ni isomo rikomeye ry’uko kwinangira umutima kw’abanyabyaha bitera Imana agahinda hagakurikiraho igihano. Irari riratwita rikabyara icyaha, icyaha kikabyara urupfu.
II. Gukiranuka kumwe ku isi ntibihagije,uretse ukwa Kristo kwazaniye isi yose agakiza.
Loti yari atuye muri Sodomu, ariko gukiranirwa kwabatuye uwo murwa kwamukururiye ingaruka zikomeye doreko n’ubwo we n’umuryango we barokotse umuriro w’amazuku ariko umugore we yarebye inyuma ahinduka inking y’umunyu.
Bitwereka ko n’ubwo umuntu yaba akiranuka, iyo abaye mu mwuka w’isi kandi atitandukanyije n’icyaha, ashobora kwangirika. Nyamara gukiranuka kwa Kristo niko kwazaniye abantu bose agakiza.
III. Mu byaha habamo ibyaha birimbuza.
Sodomu yasenyewe n’ubusambanyi ,ubutinganyi, kubura impuhwe no kwikunda. Bivuze ko iyo igihugu, umuryango cyangwa abantu runaka badaha agaciro indangagaciro z’Imana, bishobora kubakururira umuvumo.
IV. Imana ikiza abayubaha:
Loti n’umuryango we barakijijwe kubera ko yari umukiranutsi (2 Petero 2:7), bitwereka ko Imana itarimbura umukiranutsi hamwe n’abanyabyaha, kandi idakiranirwa kwibagirwa abayo.
V. Iby’isi bizashira, tugomba kuba maso:
Yesu yavuze ko igihe azagarukira kizaba nk’uko byari bimeze muri Sodomu (Luka 17:28-30), bitwereka ko twagombye kuba maso, tukirinda kwishora mu by’isi no kudahugira mu byaha nk’uko bo babigenje.
Sodomu na Gomora bitwigisha ko Imana ari iy’urukundo ko agakiza katangiwe ubuntu binyuze muri Yesu . Tugomba kwihana, gukiranuka no gutandukana n’isi. Ntabwo dukwiye kwita ku byishimo by’igihe gito twibagirwa iherezo ry’ubuzima. Imana ishaka ko tugira umutima w’ubwiyoroshye, tukubaha abandi, tugafasha abatishoboye kandi tukayubaha.