× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nigeria: Pasteri yatwikishije umukobwa parufe arashya arimo kumusengera

Category: Pastors  »  September 2023 »  KEFA Jacques

Nigeria: Pasteri yatwikishije umukobwa parufe arashya arimo kumusengera

Umupasiteri yatwitse umukobwa mu burya bwo kumusengera, bimuviramo gukomereka. Ibi byabereye muri Nigeria muri leta ya Ogun.

Umupasteri yamennye perufe itari nke kuri uyu mukobwa maze acana buji, ihita ikongeza uwo mwana w’umukobwa arashya cyane, bikaba byamuviriyemo gukomereka ahagana mu gituza, ku maboko no ku maguru, gusa mu buryo bwihuse yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho.

Umukobwa wahiriye muri iki gikorwa cyo gesengerwa yitwa Sukura Owodunni w’imyaka 21, yatwitswe na Pasteri Taiwo Odebeyi akaba akorera umurimo w’Imana mu itorero ryitwa Cherubim na Seraphim ku rusengero rw’ahitwa Maberu ruherereye muri offi, muri leta ya ogun.

Byabaye nyuma yuko uwo mubapasiteri asabye uwo mwana w’umukobwa kugura parufe yo gukoresha bamusengera, kuko ngo hari amasengesho yihariye. Umukobwa yakoze ibyo yabwiwe nk’uko ababyiboneye babisobanura, ngo Pasiteri yahise afata ya parufe atangira kuyimena ku mukobwa maze acana puji.

Akimara gucana iyo buji uwo mukobwa yahise agurumana ariko ku bw’amahirwe ntiyapfa ahubwo ahita azimwa byihuse banamukorera ubutabazi bwihuse ajyanwa kwa muganga ari naho ari ubu.

Polisi yahise ihamagazwa maze iraza. Pasteri yahise ajyanwa kuri burigade, umukobwa nawe ajyanwa kwa muganga kuko ntiyari ameze neza, yari yakomeretse kubera ubushye nk’uko byatangajwe na Odutula ubwo yaganiraga na Punch Metro.

Ibi bibaye nyuma yuko hamaze iminsi havugwa amakuru atandukanye agaragaza abakristu mu biza bisa nk’ibi aho uwagiriwe icyizere ko ari umukozi w’Imana birangira ibyo yakoraga bisa nko kubasengera bamwe bakabikomerekeramo, abandi bakanapfa nk’uko byagiye bigaragara hirya no hino.

Urugero rwa mbere twafata ni muri Kenya aho umupasiteri Paul Makenzie yajyanye abantu magana mu ishyamba akabategeka kwiyicisha inzara ngo kugira ngo Yesu aze, bikaringira abarenga 400 bahaguye harimo n’abana, nubwo iperereza rigikomeje kuko hari imibiri yaburiwe irengero.

Urundi rugero ni muri Nigeria n’ubundi, aho umupasiteri yafashe abantu bagera kuri 77 akabakingirana muri kave y’urusengero ngo bahagume kugeza babonanye na Yesu, bahavuye ari uko aba babyeyi batanze ikirego kuri polisi kuko hari abari babuze abana babo bakeka ko ari umupasiteri wabashimuse.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.