Ahitwa i Lexington, Kentucky, hariyo AKEZA QUALITY IMAGE (AQI), studio y’amafoto yihariye, izwiho gufata amafoto afite ubuziranenge, agaragaza ubwiza, amarangamutima, n’ubuzima nyakuri bw’ibihe by’abakiriya babo.
Nubwo ikorera gusa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibikorwa byabo bigaragarira ku mbuga nkoranyambaga bikomeje gukurura benshi.
Mu gihe benshi bafotora gusa, AKEZA QUALITY IMAGE iharanira gutanga igisobanuro cyimbitse binyuze mu ifoto imwe.
Nk’uko bigaragara mu cyerekezo cyabo, intego yabo ni "ukugira studio y’amafoto yizewe kandi ifite ubugeni, ifata ibihe byihariye mu buzima bw’abantu mu buryo bwiza, burimo amarangamutima, kandi ifoto ikazagumana ubuziranenge ubuziraherezo."
Ibi babigeraho bifashishije itsinda ry’abahanga bafite ubunararibonye, ibikoresho bijyanye n’igihe, ndetse n’ijisho rya bagafotozi. Mu magambo yabo: "Kuri AKEZA QUALITY IMAGE, ntidufata amafoto nk’abandi bose; buri foto dufata iba ifite inkuru ivuga, tuyinyuzamo ubutumwa."
Serivisi zitangwa na AQI
AKEZA QUALITY IMAGE itanga serivisi zitandukanye mu bijyanye na multimedia, harimo:
1. Photography (Amafoto):
Ubukwe
Ibitaramo n’ibirori
2. Live Streaming:
Ubukwe
Ibirori
Launching z’ibicuruzwa
Insengero
3. Photoshoots (gufata amafoto ku giti cy’umuntu cyangwa itsinda)
4. Interviews (ibiganiro by’amajwi n’amashusho)
5. Videography (Ifatwa ry’amashusho y’ubukwe, ibitaramo n’ibindi)
AQI bakorera Lexington, Kentucky, USA, kandi wabasanga kuri Instagram yabo @akezaquality_image, aho bashyira amafoto meza bakora, kandi ushobora kuhatoranya amafoto agera kuri icumi bakoranye ubuhanga.
Muhire Nzubaha, washinze AKEZA QUALITY IMAGE, ni umuntu uzi gukora utuntu twinshi: ni umuganga mu buzima busanzwe, umunyamakuru, umuririmbyi wa gospel, ndetse n’umuvugabutumwa. Avuga ko ibyo akora byose bishingira ku ntego yo "gukora ibintu bifite igisobanuro, ubuhanzi, n’ubunyamwuga."
"Ntangiza AKEZA QUALITY IMAGE, sinari nshishikajwe no gufata amafoto meza gusa, nari nshishikajwe no gufata ibihe byihariye, ibyiyumvo, n’ubwiza buzaramba muri buri foto." – Muhire Nzubaha
Uyu muyobozi yemeza ko buri foto bayifata nk’inkuru, buri mukiriya agahabwa agaciro nk’uwihariye, kandi buri gikorwa cyabo kikaba gifite ubuziranenge ku buryo badaterwa isoni no kukitirirwa.
Aho wabasanga:
• Lexington, Kentucky, USA
• +1 (859) 202-6708
• [email protected]
• Instagram: @akezaquality_image
AKEZA QUALITY IMAGE si studio isanzwe, ni ahantu habereye gusigasira ibihe by’ingenzi mu buzima bw’umuntu, binyuze mu mafoto n’amashusho arimo ubuhanzi, ubunyamwuga, n’ubutumwa.
Wifashishije iyi Code ugakora Scan ubona amakuru yose kuri AQI
Amafoto atandukanye yafotowe na Akeza Quality Image [AQI]