× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Alexis Dusabe agiye kwerekeza mu Bubiligi kwizihirizayo imyaka 25 amaze aririmba ibya Yesu

Category: Artists  »  6 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Alexis Dusabe agiye kwerekeza mu Bubiligi kwizihirizayo imyaka 25 amaze aririmba ibya Yesu

Umuhanzi Alexis Dusabe, umaze imyaka igera kuri 25 mu rugendo rwa muzika ihimbaza Imana, agiye kwizihiza iyo myaka mu gitaramo gikomeye kizabera i Bruxelles mu Bubiligi ku itariki ya 4 Mata 2026.

Iki gitaramo ni nk’ibirori bigamije gusangira n’abakunzi be urugendo rurerure amaze mu buhanzi, ndetse no gushima Imana yamuhesheje kugera kuri iyi ntambwe.

Icyo gitaramo cyiswe “Umuyoboro25 Concert” cyakomereje ku cyabereye mu Mujyi wa Kigali, aho uyu muhanzi yari yataramiye ku wa 14 Ukuboza 2025 muri Camp Kigali, igitaramo cyakiriwe neza n’abakunzi be benshi.

Nyuma yo kugera ku ntego kw’icyo gitaramo, yahise ategura n’icyo kizabera i Burayi, aho azataramana n’abandi bahanzi barimo Tracy n’umugabo we, René Patrick.

Icyo gikorwa kizabera ahitwa Rue Birmingham 54 mu Mujyi wa Bruxelles, kikaba cyitezweho kuzaba umwanya wihariye wo kugaragaza impano ye no guhuza abakunzi b’umuziki we b’i Burayi n’abandi bazaturuka hirya no hino.

Ku bashaka kwitabira, itike isanzwe igura 25€ (asaga ibihumbi 40 by’amafaranga y’u Rwanda), mu gihe hari n’iy’abifuza gutera inkunga igura 50€ (asaga ibihumbi 80Frw).

Nubwo igitekerezo cy’iki gitaramo cyari cyaratangiye gutegurwa n’itsinda rya Team Production, byaje kurangira atangiye kukitegurira afatanyije n’abandi bamushyigikiye bo mu Bubiligi, kugira ngo igikorwa kizagende neza nk’uko abitekereza.

Mu busanzwe, Alex Dusabe akunzwe cyane kubera indirimbo ze zirimo n’iyamuhesheje izina “Umuyoboro”, yakoresheje no mu guhitamo izina ry’iki gitaramo. Iyi ndirimbo yasohotse mu mwaka wa 2000, ari na yo yabaye intangiriro y’urugendo rwe mu muziki.

Yagize ati:"Ni igitaramo nzizihirizamo imyaka 25 maze mu muziki, kuko mu 2000 ni bwo nakoze indirimbo yanjye ya mbere nise ‘Umuyoboro’, ari na yo mpamvu nayicyitiriye.”"

Mu ndirimbo ze zizwi cyane harimo “Mfite Umukunzi”, “Kuki Turira” n’izindi nyinshi zakomeje gukundwa n’abatandukanye.

Kwizihiza iyi myaka 25 ni intambwe ikomeye mu rugendo rwa Alex Dusabe, igaragaza ubwitange, ubuhanga n’uruhare rwe mu guteza imbere umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, haba mu Rwanda no mu mahanga.

Iri ni ishimwe rikomeye ku byo amaze kugeraho, ndetse n’itangazo ry’uko urugendo rwe rukomeje kugira impinduka nziza ku bakunzi be.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.