× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Aline Gahongayire yavuze uko yarwaye diabète akabasha kugabanya ibiro 45 mu mezi ane

Category: Artists  »  12 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Aline Gahongayire yavuze uko yarwaye diabète akabasha kugabanya ibiro 45 mu mezi ane

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yatangaje ubuhamya bw’urugendo rwe rwo kongera kwita ku buzima bwe nyuma yo kumenya neza uburemere bw’indwara ya diabète yari amaranye imyaka myinshi.

Ku wa 22 Gicurasi 2026, Aline yavuze ko mbere atari asobanukiwe neza iyo ndwara, ndetse rimwe na rimwe agafata imiti uko abonye atitaye ku mabwiriza cyangwa ku buryo bwo kubaho neza.

Yagize ati: “Urugendo rwanjye rwo kunanuka no kugarura ubuzima rwatangiye nyuma yo gusobanukirwa neza uburemere bwa diabète nyuma y’imyaka myinshi mbana na yo.”

Aline yavuze ko nyuma yafashe icyemezo cyo kwiyitaho no kwiga byinshi kuri diabète, ndetse akaza no kujya mu ishuri ryigisha ibijyanye n’iyo ndwara, aho yahuriye n’abandi bantu bayirwaye.

Ati: “Nigiyeyo byinshi cyane cyane ku mirire no ku kubaho neza. Amasomo ya nutrition yamfashije guhindura imibereho yanjye no kugira discipline mu buzima bwa buri munsi.”

Uyu muhanzi yavuze ko urugendo rwe rutari rworoshye, ariko rwamweretse ko impinduka zishoboka iyo umuntu abyiyemeje.

Mu mezi ane gusa, yavuze ko yavuye ku biro 109 akagera ku biro 64.

Ati: “Urwo rugendo ntirwari rworoshye, ariko rwanyeretse ko bishoboka. Mu mezi ane navuye ku biro 109 njya ku biro 64.”

Yakomeje avuga ko ubu ameze neza kandi ko agikomeje kwiyitaho, aho yavuze ko intambwe ikurikiyeho ari ugutangira siporo kugira ngo akomeze kugira ubuzima bwiza.

Aline yanatanze ubutumwa ku bantu barwaye diabète, abasaba gukurikiza inama za muganga no kugira discipline mu mibereho yabo ya buri munsi.

Ati: “Ku bantu barwaye diabète, nagiraga ngo mbabwire ko gukurikiza inama za muganga, gusobanukirwa indwara yawe no kugira discipline bifasha cyane kubaho neza.”

Yanibukije abantu bose ko kwirinda ari ingenzi kuko diabète ishobora gufata uwo ari we wese.

Mu butumwa bwe, Aline yavuze kandi ko diabète ishobora kugenzurwa cyangwa umuntu akabaho neza ayifite, ariko anibutsa ko ishobora no kwica iyo ititaweho.

Yagize ati: “Ese diabète irakira? Yego. Ese diabète irica? Yego. Amahitamo y’ubuzima bwawe ni ayawe.”

Yashimiye kandi Belle Vie Organization yamufashije muri uru rugendo binyuze mu ikoranabuhanga rifasha abarwaye diabète, harimo Freestyle capteur na pompe à insuline.

Ibi Aline abitangaje nyuma yo gusohora indirimbo nshya yise “Na Bado”, iri mu zikomeje gukundwa cyane muri iyi minsi.

Iyo ndirimbo iri kuri album ye nshya “Yesu Ashimwe”, irimo ubutumwa bwo gushimira Imana no kuyiringira mu bihe byose.

Muri iyo ndirimbo, Aline aririmba agaragaza ko nubwo ubuzima bushobora kuzamo ibihe bigoye, Imana ikomeza kuba hafi y’abayo kandi ikabarinda buri munsi.

Amwe mu magambo ari muri iyo ndirimbo agira ati: “Kuanzia Jumatatu hadi Jumapili, tuna uhakika wa ulinzi Wake, usiku na mchana anatulinda, Bwana yuko nasi daima,” ashaka kuvuga ngo kuva ku wa Mbere kugera ku Cyumweru tuba turinzwe na we, nijoro no ku manywa araturinda….

Aline Gahongayire ni urugero rwiza ku muntu wazahajwe na Diabète akaba ashaka kwita ku buzima bwe

Indirimbo “Na Bado” yasohotse ku wa 5 Gicurasi 2026, nawe wayireba kuri YouTube.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.