× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Desire wiyumvamo kuzazenguruka amahanga nka James & Daniella yinjiranye mu muziki indirimbo "Ineza"

Category: Artists  »  January 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Desire wiyumvamo kuzazenguruka amahanga nka James & Daniella yinjiranye mu muziki indirimbo "Ineza"

Umuririmbyi Desire Munyabuhoro yasohoye indirimbo ya mbere yise "Ineza" yumvikanamo gushima Imana.

Aganira na Paradise.rw uyu muririmbyi winjiranye mu muhamagaro indirimbo "Ineza" yakomoje ku mvano y’iyi ndirimbo ye ya mbere.

Yagize ati: "Icyatumye nandika iyi ndirimbo ni ubuzima bukomeye nanyuzemo. Uyu munsi bitewe n’uko mpagaze imirimo Imana yagiye inkorera byatumye ntekereza kwandika indirimbo "Ineza". Yongeyeho ko yavumbuye ko nta hantu Imana itakura umuntu ndetse nta kure habaho itamugeza.

Desiré ni umwe mu bantu bavukanye Italanto yo kuririmba inaheshwa umugisha hakiri kare dore ko avuga ko yagize igitekerezo cyo kwandika indirimbo akiri muto, gusa akajya akomwa mu nkokora no kutamenya kwandika .Yagize ati: "Numvaga nakwandika indirimbo ariko kubera ko ntari nzi kwandika ibihekane bikambera imbogamizi."

Yavuze ko byatumaga ibitekerezo byiza byo kwandika indirimbo byaraheraga muri we nk’umushinga w’umutindi. Gusa kuri ubu aravuga ko umutima we usendereye ibyishimo nk’amazi y’uruzi bitewe no kuba yatangiye gusohora indirimbo.

Yagize ati: "Ndatekereza ko urugendo rwanjye aho nibona ni heza, ndateganya gusohora indirimbo nziza kandi nyinshi."

Yunzemo ko abona urugendo rwe ruzaba rwiza ndetse akaba yibonaho amavuta n’igikundiro nk’ibya James na Daniella ku bw’ibyo akaba yizeye ko ari mu bahanzi mu minsi iri imbere bazajya basimburanya indege buri munsi bajya kuvuga ubutumwa mu bihugu bitandukanye.

Gusa ukurikije icyizere yifitiye n’imyandikire y’iyi ndirimbo yahereyeho ubona ko bishoboka. Nka Paradise tuti "Byose bishobokera uwizeye, bikubere nk’uko wizeye".

Umuziki wa Gospel wungutse impano y’agatangaza

RYOHERWA N’INDIRIMBO YA MBERE YA DESIRE MUNYABUHORO

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Komeza utere Imbere muhungu wacu tukurinyuma

Cyanditswe na: Emmy legend pro (EMS Record ⏺️ CEO)  »   Kuwa 08/01/2024 04:23

Oui ndirimbo INEZA iramfashije cyaneee nongeye gukurura INEZA y’Imana Ku buzima bwanjye bindi bushya.Dedire Imana ikomeze imwagure.

Cyanditswe na: MuKASHYAKA Alexie   »   Kuwa 08/01/2024 04:02