× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Dore impamvu indirimbo “Nkomeza” ya Tuyisenge Jeannette yasohotse mu gihe cyiza

Category: Artists  »  yesterday »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Dore impamvu indirimbo “Nkomeza” ya Tuyisenge Jeannette yasohotse mu gihe cyiza

Umuhanzikazi wo kuramya no guhimbaza Imana Tuyisenge Jeannette yasohoye ku mugaragaro indirimbo ye nshya yise “Nkomeza” kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Mata 2026, nk’uko yari yarayisezeranyije abakunzi be.

Indirimbo “Nkomeza” ya Tuyisenge Jeannette yasohotse mu gihe cyiza kuko yagiye ku isoko ku wa Gatandatu, umunsi wo muri weekend, aho abantu benshi baba bafite umwanya wo kuruhuka no gutega amatwi umuziki.

Yanahuriranye n’igihe cya Pasika, igihe cy’ingenzi ku Bakristo cyo kwegera Imana no gutekereza ku kwizera, bityo ubutumwa bwayo bwo gukomeza no kwihangana bukaba buhuye neza n’ibihe abantu barimo.

Iyi ndirimbo nshya ije ikurikira izindi zakunzwe cyane zirimo “Inshuti” na “Barahiriwe”, zatumye uyu muhanzi akundwa cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda kubera ubutumwa bwihariye no gufasha benshi kwegera Imana.

“Nkomeza” ije ifite ubutumwa bwo gushishikariza abantu gukomera mu bihe by’ibigeragezo, ibibutsa imbaraga z’Imana hashingiwe ku buhamya bw’ibyo banyuzemo mu buzima bwabo.

Jeannette Tuyisenge yavuze ko iyi ndirimbo yayanditse ashingiye ku mateka ye bwite no ku byo Imana yamukoreye, agamije gusangiza abandi ubwo buhamya no kubatera imbaraga zo gukomeza kwizera.

Indirimbo “Nkomeza” yamaze gushyirwa kuri YouTube. Wareba amashusho yayo, ukumva amagambo yayo none aha.

Ryoherwa na yo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.