Ni mu gihe dusatira impera z’umwaka wa 2022, tugenda tubona impamvu nyinshi zo gushima Imana no kuyihimbaza. Ubu hateguwe igitaramo gikomeye cyo gufatanyiriza hamwe gushima Imana ku bwa byinshi yakoze muri uyu mwaka.
Ni igitaramo cyiswe Christmas Thanksgiving Worship gifite insanganyamatsiko isobanura neza ko abitiriwe Izina ry’Uwiteka badakwiriye kwibagirwa ibyiza Uwiteka yabakoreye, ijambo tubona muri Zaburi 103:2 ivuga ngo "Mutima wanjye himbaza Uwiteka, Ntiwibagirwe ibyiza yakugiriye byose".
CHRISTMAS THANKSGIVING WORSHIP izaba umwanya wo kuramya no guhimbaza birambuye. Abaramyi bakunzwe barimo Aime Uwimana, Chryso Ndasingwa, Jean Christian Irimbere, Rene Patrick, Arsene Tuyi n’itsinda rya True Promises bazakora mu nganzo bitinde.
Iki gitaramo cyateguwe n’ihuriro IRERE FAMILY NETWORK riyobowe na James & Jackie Nirere. Aba bagaragu b’Imana bakaba basanzwe bazwi mu gukora ibikorwa by’urukundo (compassion and charity).
Irere Family Network ni ihuriro rya Gikirisitu, ryahamagariwe kuba hafi y’abari mu bihe bidasanzwe by’ubuzima ndetse rikora ibikorwa by’ubujyanama ku miryango.
Ritanga n’ubufasha butandukanye mu bifatika, harimo gushakira abakene, kubakira abatishoboye,kubahuriza mu matsinda,kubaha ibikoresho byo munzu, kwishyurira abana batishoboye amashuri n’ibindi bikoresho nkenerwa.
Kuko ibi bikorwa bikora ku bakristo, imiryango n’Igihugu, inibyo byatumye
Jackie M Nirere ufatanya n’umugabo we James bategurira abanyarwanda bose CHRISTMAS THANKSGIVING WORSHIP izaba mu mpera z’uyu mwaka.
Iki gitaramo giteganyijwe kuwa Gatanu tariki 23 z’ukwa cumi n’abiri (Ukuboza) 2022 guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba kuri Radisson Blu Hotel/Kigali Convention Center aho kwinjira ari ubuntu.
Iki gitaramo kije gikurikira "Happy Family" cyabaye tariki 20/11/2022 muri Kigali Convention Centre, nacyo cyari cyateguwe na Irere Family Network. Cyariririmbyemo Jean Christian Irimbere, James & Daniella, Arsene Tuyi, n’abandi.
James & Jackie Nirere ni bo bateguye iki gitaramo
Iki gitaramo cyatumiwemo abaramyi b’amazina azwi i Kigali