× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Hunga udapfa: Ibimenyetso 10 bikwereka ko ubugingo bwawe buri mu kaga

Category: Words of Wisdom  »  2 weeks ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Hunga udapfa: Ibimenyetso 10 bikwereka ko ubugingo bwawe buri mu kaga

Umunyamwuka amenya kugenzura ibihe nk’uko umuhinzi abasha gutandukanya igihe cyo kubiba n’igihe cyo gusarura. Uko ni ko n’umuntu wigeze gutunga umwuka wera akwiye kumenya ko abanye neza n’Imana akamenya niba ubugingo bwe butohagiye cyangwa yatentebutse.

Hari ibimenyetso bishobora kukwereka ko ubugingo bwawe buri mu kaga — mu buryo bwo kwizera (Spiritual), ubuzima (physique) ndetse no mu mitekerereze (psychologique). Dore ibintu 10 wakwitaho:

1.Kutagira amahoro mu mutima – Ugahora wumva ufite umutima uhagaze, uhangayitse cyangwa wuzuye ubwoba butagira impamvu.

2.Gusuzugura Ijambo ry’Imana – Kutongera kugira inyota yo gusoma Bibiliya cyangwa gusenga.

3.Kubura icyerekezo – Kumva ubuzima nta mpamvu bufite, ugatakaza icyizere cy’ejo hazaza.

4.Kwiyegurira ibyaha – Gukora ibintu uzi ko ari bibi ariko ukabikomeza ntakwicuza.

5.Gucika intege mu byo kwizera – Kudashaka kujya mu materaniro cyangwa kubura ishyaka mu murimo w’Imana

6.Kunanirwa kubabarira – Gutinda mu rwana, inzika n’umujinya bidashira.

7.Kwiheza cyangwa kuba wenyine burundu – Kwirinda inshuti z’ingirakamaro no kubaho mu buzima butagira aho bugarukira.

8.Kunanirwa gusinzira cyangwa gusinzira bikabije – Bikanajyana no kuribwa umutwe, guhora unaniwe.

9.Kugwa mu mico yangiza – nk’ubusinzi, ibiyobyabwenge, ubusambanyi, cyangwa kwishora mu bikorwa bikururira urupfu.

10.Kunanirwa kubona agaciro k’ubugingo – Wumva wifuza gupfa, cyangwa ubuzima ntacyo bukumariye.

Icyo abashumba b’amatorero babivugaho

Rev Dr Charles Mugisha wa New life Rwanda mu butumwa yise: "Kill Sin or sin will kill you" yatambukije kuri YouTube wa New Life Rwanda yagaragaje ko kwimakaza icyaha mu mutima bishobora kuba inzira yo gutandukana n’Imana bikanateza ibyago mu buryo bw’umwuka. Ni ikiganiro cyanyuze kuri YouTube tariki ya 06/08/2025.

Ivan Casteel mu gitabo yise "The consequence of ignoring God’s warning" (Ingaruka zo kutumvira impanuro z’Imana yavuze ko kwirengagiza impanuro z’Imana bigira ingaruka ku buzima bwose bwa muntu.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.