Maze umwami ategeka ko bamuzanira ba bagabo bareze Daniyeli, babazanana n’abagore babo n’abana babo babajugunya muri urwo rwobo rw’intare, zibasamira mu kirere zibamenagurana n’amagufwa yabo batararushya bagera mu rwobo hasi. (Daniyeli 6:25).
Dore ibintu 4 Imana yiteguye kuguhorera uyu kuri iki cyumweru
1. Abagufasheho ijambo, bakwifuriza kuba uko bashaka bakubure mu izina rya Yesu
2. Imana ishingure imbago bagushingiye ishinge imbago ngari z’amasezerano
3. Imbizi zaho bagutongereye kutarenga ikwambutse ahugutse mu kibaya kigara cy’ibyishomo
4. Abakwifuriza kwicwa n’inyota n’inzara ibakurinde ndetse ikurinde ibyo kurya by’amakuba n’amazi y’agahimano! Kuko nta rubyaro rw’abera ruzicwa n’inzara cyangwa ngo rusabirize.