Ijambo ry’Imana rirambwira riti "Nuko mwere imbuto zikwiriye abihannye" (Matayo 3:8).
Umunyarwanda yagize ati “Umugani burya ugana akariho”. Iyi mvugo yuje ubuhanga si buri wese washobora kuyisobanukirwa neza. Iki cyorozo cyaziye muri bisi y’amatorero y’ubuyutse ba bandi biyita abasirimu.
Mu gihe bamwe basaba Leta y’u Rwanda ko ikwiye kudufasha kwamagana imyambarire iteye isoni ahateraniye abantu benshi, muri za kaminuza, mu matorero n’amadini, bamwe mu barebwa n’iki kibazo bo bavuga ko ari ukuvutswa uburenganzira bwabo. Bamwe bavuga ko ari ikibazo kimaze kuba ingorabahizi kandi bagashinja leta kutakivugutira umuti.
Umuhanuzikazi uzwi cyane nka Mama Bujenia w’i Kabuga aherutse kwamagana amatorero y’ububyutse ko ariyo ndiri y’abambara imyambaro idahesha Imana icyubahiro. Ibi yabutangarije kuri youtube kuwa Gatandatu ushize aho yavuze ko amatorero y’ububyutse abamo abakobwa n’abagore bashira imbere ubwiyemezi;
Bagashaka kuza guterana bambaye imyambaro yita ko ari igisirimu (igaragaza ibice by’imibiri yabo) kugira ngo abantu babafate nk’ibitangaza, abantu babone ko bafite amafaranga, ko bize bakaminuza. Ni ibintu yagereranyije nko gutega (indaya). Yumvikanye kandi yikoma abashumba b’ayo matorero, avuga ko batajya bacyaha imyambarire mu nsengero zabo.
Yagize ati "Izo nkozi z’ibibi zambara impenure mukaziha kuyobora amateraniro, gukora porotokole, mukazishyira muri korali no komite iyobora itorero zizabasukaho umuvumo". Yakomeje avuga ko ari ikimenyetso cy’uko "bakora ibyo irari ryanyu rirarikiye ndetse mukaba mubashyigikira bivuze yuko namwe ari rwo rugero mubaha".
Hari umukobwa uherutse kubwiza inani na rimwe umupasiteri wari umucyashye
Uwitwa Pastor Sekaduri yabwiye Paradise.rw ko hari umukobwa mu rusengero rwe (muri Revelation Church i Gahanga) aherutse kubwira ko yakabije kwiyandarika, undi aramutuka ngo namushingukeho ntamushinzwe narebe ibye. Ibi byatumye asaba abarezi bose mu Rwanda ko bakwiye gushyiraho igitsure cyabo ku bana b’abakobwa bakiri bato.
Yavuze ko ababyeyi ntacyo bakora kuko umukobwa ujya kwifotoza akabishyira ku mbuga nkoranyambaga aba ari mukuru, ntacyo umubyeyi yamubwira ngo acyumve. Yagize ati "Biriya babyigishwa n’ikoranabuhanga birirwamo baba bavuga ko bagiye gutwika ariko biri kwangiza abana muriki gihe."
Sekaduri yavuze ko Ikoranabuhanga rigira ibibi n’ibyiza ariko "nkeka ko Leta yadufasha wenda byagira icyo bitanga bikaba byacika...Biriya ntabwo babyigishwa n’ababyeyi".
Mu minsi yashize humvikanye umuvugabutumwa kuri Televiziyo ikorera kuri murandasi (AGAPE TV), waburiraga amatorero ayasaba kwirukana izindi Mana mu rusengero, ibintu yagereranyije no kugereranya Imana n’ibyondo, gufata Imana nk’ikintu kiri giciriritse, gihendutse kidafite agaciro.
Ubusesenguzi bw’umunyamakuru wa Paradise.rw
Mu mboni za Paradise.rw, hari impamvu zutuma kino kibazo gikomeza gukara muri sosiyete nyaRwanda. Iya mbere ahanini abakobwa babikora bashaka kugaragaza imideli yaba iyo bavumbuye ubwabo ndetse n’imyiganano hakurya iyo, ibi bakabyita ko bigezweho kandi buri wese aba afite uko yumva aberwa.
Impamvu ya kabiri ifite aho ihurira n’urungano rwabo (Generation) aho buri Jenerasiyo yarangwaga n’udushya mu myamabarire. Urugero za zindi bitaga rumbiya, pacanga.....
Ntitwakwibagirwa ka ’gatwiko’ kuri Instagram, Facebook, Youtube n’ahandi aho usanga amafoto aherekezwa n’ubutumwa busiga busembura amarangamutima y’abantu ngo bakunde babavugeho (comment). Unasanga na bamwe babibasira cyangwa bakabatuka kuri ’social media’.
Muri uyu mwaka Polisi y’Igihugu na RIB byataye muri yombi umukobwa witwa Liliane kubera kugaragara mu ruhame yambaye imyambaro isa n’akayunguruzo ndetse agezwa imbere y’ubutabera, urukiko ruteka ko arekurwa bimaze kugera ahakomeye ndetse abantu bavugishwa amangambure hirya no hino ku isi.
Izi mpaka zarimo abashyigikiye ko Leta itagira uwo ihana kubera amahitamo ye mu myambarire abandi bati ’birica umuco nyarwanda abambara nabi mu ruhame babahanwe’.
Muri iyi nkuru twakoreshe imvugo igenura, ikosora, ihanura, yigisha, iburira kuko nk’uko mubizi Bibiliya nayo igira bene izi imvugo zigenura kuko ari imgugo zishushanya ubusobanuro, zikaba imvugo zikosora.
Hari n’imigani migufi mu kinyarwanda igamije kubuza abantu gukora ikibi cyangwa ikidakwiye, ikaba imvugo ihanura kuko imwe muri yo ishushanya ingaruka zakubaho bitewe n’icyo wakoze, izi mvugo kandi zigisha ndetse inyinshi zigatanga impanuro ku bantu.
A.D: IYI NKURU IKUGEZEHO BIGIZWEMO URUHARE NA BRAND ZONE IKORA IBIJYANYE NA DESIGN NA PRINTING. BAKORERA MU ISOKO RYA NYARUGENGE. UKENEYE KASHE, KWANDIKA KU MYENDA, GUSHYIRA AMAFOTO MURI CADRE, ...BAGANE NI BO TUGUHITIYEMO. BAHAMAGARE KURI: 0784900000.