Sister Hope ni umwe mu bihaye Imana ukomeje kwigarurira imitima y’abakunzi ba Gospel. Nyuma y’Iminsi mike asohoye indirimbo "Sigaho", kuri ubu yagarukanye indirimbo yise "Gira uruhare".
Ni indirimbo isaba abatuye isi kugira uruhare mu kuyihindura nziza. Ni indirimbo yakozwe na Emmy Pro mu buryo bw’amajwi mu gihe Kizigenza Patient For sure uzwi cyane mu muziki w’i Burundi ari we watunganyije amashusho.
Masera Mukamana Esperance uzwi nka Sister Hope (Uwihaye Imana), kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Gira Uruhare”.
Mu kiganiro na Paradise, Sister Hope yagize ati: "Ni indirimbo nziza igamije gukangurira abantu bose kugira uruhare mu guhindura nziza kurushaho uko yahoze."
Yakomeje agira ati: "iyi ndirimbo itandukanye n’izindi nakoze mbere, kuko imaze igihe cy’imyaka ibiri yuzuyemo amasengesho menshi, gutekereza no kumva uburemere bw’ubutumwa yashakaga kugeza ku bantu."
Sister Hope avuga ko nubwo byamusabye igihe kirekire, atari ukubera ubushobozi buke cyangwa kubura ibikoresho, ahubwo ngo ni ukubera uburemere bw’ubutumwa buri muri iyi ndirimbo.
Yaravuze ati: “Nari mfite impungenge zo kuyisohora kuko nabonaga aho isi igeze abantu bashobora kuyifata nabi cyangwa ntibayumve nk’uko mbishaka. Ariko umutima wanjye wampatiye kutayiceceka, ahubwo nkayisengera cyane ngo izagerweho n’abayikeneye.”
Indirimbo “Gira Uruhare” ishingiye ku bibazo bikomeye byugarije isi, harimo intambara, amakimbirane yo mu miryango, ubusinzi, ubusambanyi, ruswa, n’ibindi bikorwa bibi bishora abantu mu mibereho mibi no kwangiza ejo hazaza h’abana n’igihugu muri rusange.
Ariko Sister Hope ntiyagumye kureba ibyo byose ngo aceceke, ahubwo yahisemo kubwira abantu bose ko impinduka zitangirira kuri buri wese. Ubutumwa bwayo ni ugushishikariza abantu guhaguruka, gufata iya mbere mu gukiza isi, ndetse buri wese akagira uruhare mu gushaka amahoro n’ukuri.
Mu ndirimbo, Sister Hope agaragaza ko icyizere kigihari, ko Imana idatezuka, ariko ko nayo ishaka ko abantu bagira uruhare mu guhindura ibibi. Ni indirimbo yuzuyemo amagambo y’ihumure, gukangurira abantu kubabarirana, gukundana, no gusenga cyane kugira ngo isi isubire ku murongo.
Yasoje agira ati: “Iyi ndirimbo ndayituye abantu bose batakaje icyizere, abumva barambiwe kubaho, n’abumva batagifite aho bahagaze. Imana iracyakora, ariko natwe tugomba kugira uruhare. Gira uruhare!”
Sister Hope akaba akomeje kugaragaza ko abihayimana bashobora gutanga umusanzu ukomeye wo gutanga ubutumwa bwubaka sosiyete binyuze mu ndirimbo.
Ngiyi indirimbo ye yuje impanuro