× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Iterambere muri Sante: Umunsi wa 1 - Ndakwibutsa ko wasaba Yesu kugusura muri iki cyumweru

Category: Bible  »  4 months ago »  Pastor Christian Gisanura

Iterambere muri Sante: Umunsi wa 1 - Ndakwibutsa ko wasaba Yesu kugusura muri iki cyumweru

Yesu agenda mu midugudu n’ibirorero byose, yigisha mu masinagogi avuga ubutumwa bwiza bw’ubwami, akiza indwara zose n’ubumuga bwose. (Matayo 9:35).

Iki cyumweru ndifuza ko Yesu yinjira no mu rugo rwawe, ndetse no mu rugo rwanjye, mu ngo z’inshuti n’abavandimwe, mu ngo zose z’abana b’Imana bamutegereje. Hari ibintu bitatu batubwiye yakoze:

Yasuye imidugudu. Niyo mpamvu nkwibutsa ko nawe wamusaba kugusura muri iki cyumweru. Yagusura ntubimenye, nk’uko yagusura ukabimenya. Icyo nzi ni uko, agusuye yasiga hari icyo akoze.

Icya mbere ni ukugaragaza iyo nyota, ugafata akanya ko kubimwisabira, uti: Yesu ndakwinginze, nsura m’urugo rwanjye.

Icya kabiri ni ukwigisha no kuvuga ubutumwa. Yesu agusuye, azanwa no kukwigisha ibizagufasha mu rugendo rw’ubuzima, cyane cyane kuko azi n’ibigutegereje.

Azi ibyo ukeneye kumenya kuruta uko ubitekereza. Azi ubutumwa bwakwubaka ubuzima bwawe, kuko ari ubw’ubwami bw’ijuru. Ubwo butumwa buza bukwibutsa ko ugiriwe ubuntu waba umuturage w’ubwo bwami, nabwo bukakwitaho.

Benshi ntibazi inyungu zo kuhabarizwa, ariko birenze uko tubitekereza. Tuzabivugaho mu kwezi kwa kabiri k’umwaka utaha. Gusa wasenga umubwira uti: Nyigisha ibyo wampamagariye, nkundisha ibyo unshakaho, ntoza gutandukana n’ibyo utanshakaho mu Izina ryawe Yesu.

Agakiza indwara zose n’ubumuga bwose. Aramutse agusuye, ntiyagusiga uko yagusanze. Hari indwara nyinshi abantu bagendana batabizi, zikagaragara zigiye kubahitana. Sana Yesu agukize indwara yose igaragara n’itagaragara mu rugo rwawe.

Kuva indwara ari umwuka w’umwijima, n’iyinjira iwawe, yinjirane umucyo we, bityo nk’uko umucyo wirukana umwijima, ni nako uko kugusura kwe kwirukane indwara burundu iwawe.

Senga uti: Imiryango y’iwanjye irakinguwe, karibu kandi winjirane umucyo urimbura umwijima. Ikiganza cyawe gikiza gikore kuri buri wese urwaye kandi akire burundu mu izina rya Yesu.

Rifate nk’isengesho ry’icyumweru cyose, kandi uryizeye, yihitiramo umunsi, isaha n’umwaka wo kukugendera. Akira igitangaza cyawe mu izina rya Yesu.

Shalom, Pastor Christian Gisanura

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.