Ku nshuro ya kabiri u Rwanda rwakiriye ihuriro rishinzwe kurwanya ihungabana ryatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’izindi mpamvu zinyuranye zizana ihungabana mu Karere kibayaga bigari, RTI-GL.
Iyi nama yateguwe n’Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda (CPR: Protestant Council of Rwanda) ifatanyije n’Ihuriro rishinzwe kurwanya ihungabana ryatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi, n’izindi mpamvu zinyuranye zizana ihungabana mu Karere kibayaga bigari (RTI-GL).
Ni inama yiswe (Atelier Regional sur les approaches de lutte Contre le Pyschotraumatisme dans la Region des grands Lacs). Mu gihe iteraniye mu Rwanda, izaba iganira ku kwita ku buzima bwo mu mu Mutwe.
Pastor Mutabazi Samuel Perezida w’iri huriro ndetse akaba anakuriye ishami ry’Uburezi, Iterambere n’Imibereho myiza y’Abaturage muri CPR, yagarutse ku bintu by’Ingenzi ndetse n’inyungu u Rwanda rwiteze muri iyi nama.
Yavuze ko gutangira ubunarariribonye ari cyo kiza mbere y’ibindi byose ndetse no kurebera hamwe aho buri gihugu kigeze muri gahunda yo kurwanya ihungabana.
Yagize ati "Iyi miryango yose ifite ikintu ihuriraho ari cyo kwita ku buzima bw’abafite ibibazo by’Indwara zo mu mutwe by’abatuye mu karere k’ibiyaga bigari".
Yakomeje avuga ko buri muryango ufite ubunararibonye mu byo ukora cyane cyane mu kwita ku bibazo byabafite ibibazo byo mu mutwe
Yagize ati "CPR dukora byiza byabera abandi akabarore, abandi nabo bo mu Burundi na Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo bafite ibyatubera akabarore"
Yashoje avuga ko ikizava muriyi nama kizatanga imirongo migari ndetse nimyanzuro ikomeye ku bantu dushinzwe Kwitaho bakigaragaraho ikibazo cy’ihungabana mu bihugu byacu.
Mu gihe ikibazo cy’Imibare ikomeje kuzamuka mu Karere U Rwanda ruherereyemo abitabiriye iyi nama bose bavuze icyo biteze kuriyi nama ihuje abantu 65 kuva mu bihugu by’u Rwanda, Burundi na Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Lydia Mizero uhagarariye u Burundi yavuze ko nubwo nta mibare ifatika afite yuko bahageze mu Burundi yemeje ko ibibazo by’ihungabana bihari yewe ko binagwiriye kandi ko babikemura bashingiye ku yihutirwa ndetse no ku mikoro bagenda nabona
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo ikaba yari ihagarariwe na Dr Marciale Varnie washimye aho u Rwanda rugeze mu kwita ku bantu bakigaragaraho ihungabana.
Yagize ati "Tumaze gukurikirana ikiganiro cyiza nuburyo mu Rwanda bihagaza ndetse naho rugeze nikintu twakwigana kandi cyatugeza ku kintu cyiza. U Burundi nabwo turi kubwigiraho ibintu byiza kandi rwose iyi nama ningirakamaro kuri twe. "
Imibare y’abahungabana mu Rwanda, Burundi na Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo nubwo izamuka buri gihugu gifite umwihariko ariko byose umwanzi ni umwe.
Ibi byagarutsweho na Dr. Jean Damascène IYAMUREMYE umukozi wa Ministeri y’Ubuzima mu kigo (RBC) wafunguye kumugaragaro iyi nama ndetse anatanga ikiganiro kwishusho ngari y’ uko u Rwanda ruhahagaze ubu mu Kurwanya indwara zo mu mutwe.
Dr.Jean Damascène yagarutse ku rugendo rukomeye u Rwanda rwaciyemo by’ihungabana rifite ishigiro nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, agaruka ku mbaraga Leta y’u Rwanda yashizemo mu kwita kubahungabanyijwe nayo ndetse no bindi bice bikigaragariramo ihungabana mu byiciro by’abanyarwanda byaba abato nabakuze.
Yavuze ko ibice byibasiwe n’ihungabana mu gihugu biri mu mijyi no byaro ariko avuga ko umujyi wa Kigali ari wo uza ku mwanya wa mbere ndetse Akarere kazamura imibare cyane ari Gasabo.
Yagarutse ku ngamba za Leta aho yagarutse ku kintu abantu benshi bishizemo ko indwara zose zo mu mutwe zigomba gukemukira i Ndera.
Yavuze ko hari ibimenyetso abanyarwanda mu miryango tubona kandi twakabaye kuvura mbere yuko bifata intera yo kwerekeza Ndera. Muribyo yavuze nko kwiyahura bya hato na hato bigaragaramo abakiri bato ndetse n’agahinda gakabije
Yagize ati" Buri munyarwanda yatanga umusanzu we kuri abo bantu igihe cyose abonye Ibimenyetso bidasanzwe kuri buri Muvandimwe birimo kwiheza no kwitandukanya nabantu, uburakari bwa hato na hato, kurira cyangwa ibindi "
Yashoje avuga ko mu Rwanda iyi serivisi yo kwita ku ndwara zo mu mutwe no guhungabana zidatangirwa I Ndera gusa ahubwo ko no muri buri bitaro byose mu gihugu hatangirwa izo serivisi.
Mu gihe cya vuba hazaba huzuye Ikindi kigo muri Gasabo kizita ku buvuzi bw’ abafite indwara zo mu mutwe gikora nk’uko i Ndera bakora.
Abafatanya bikorwa muribi bikorwa bavuye mu budage bavuze ko mu kazi ka buri munsi bashishikajwe no guhuza iyi miryango no mu gusangira ubunararibonye no kujya bafashanya nkibihugu bisangiye amateka ndetse bihanye imbibi.
Lydia Mizero yavuze ko i Burundi hari ibibazo byinshi by’ihungabana
Pastor Mutabazi Samul (CPR) yagarutse ku bintu by’Ingenzi byitezwe muri iyi nama
Dr Jean Damascene Iyamuremye (RBC) yavuze ko Gasabo iza ku isonga mu kugira abaturage bafite ihungabana