Groupe Makoma bajije abakunzi babo kugaruka kwabo muri Muzika
Groupe Makoma yakoraga Muzika yo kuramya no guhimbaza Imana (Pop,R&B), akaba ari itsinda rigizwe n’abavandimwe bakomoka Congo Kinshasa. Iri tsinda ryarahiriye kugarukana ku gatuti Alubumu nshya y’amateka muri uyu mwaka wa 2023.
Group Makoma yagacishijeho mu ndirimbo zirimo ubuhanga kandi zakunzwe n’abatagira ingano ku isi yose cyane cyane abakunzi ba Gospel yo mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo - Kinshasa.
Makoma igizwe na Patrick Badine, Annie Makoma, Pengani Makoma, Tuntala Makoma, Duma Makoma na Martin Makoma, bose bakaba bakomoka ku mubyeyi (Papa) umwe witwaga Pastor Makoma.
Ikintu gishya kandi cyashimishije benshi muri Congo ni ukumva ko mu kugaruka. Pengani Makoma, umuvandimwe wabo wari wariyomoye kuri bo, yatangaje ko bazagarukana kuri ino nshuro mu mbaraga z’ubumwe nyuma y’imyaka myinshi batandukanye.
Yagize ati" Turi gutegura alubumu itugarura kuri sene (Scène) ndetse izaba ari nka Yubile yacu twese. Makoma tuzaba tumeze nka kera muri iyi projet yacu".
Igitekerezo cyo gushinga Groupe Makoma cyatangiye mu 1993 kizanywe na Tutala Makoma ndetse Makoma itangira ni we watanze buri kimwe cyose kugira ngo bajye mu ruhame nk’itsinda ry’abantu bavukana mu mwaka wa 1995. Byaje kubahira barakundwa n’isi yose barakomera.
Zimwe mu ndirimbo zamamaye [zabahaye ama sigise (Succès)] harimo Napesi, Butu Na Moyi, Mwinda, Moto Oyo, Natamboli, Nzambe Na Bomoyi zari kuri Alubumu bise Nzambe na Bomoyi (1999) hakaza na Mokonzi Na Bakonzi, Nasengi, Bana, Naleli, Nzambe Na Ngai, Tolingana mu (2002) ndetse n’izindi ...
Paradise.rw izakomeza kubagezaho amakuru yabo buri uko azashyirwa ahagaragara.