× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwibuka 32: Impamvu Muhorateta yasubiyemo indirimbo "Urukundo" ya Rugamba Cyprien

Category: Artists  »  2 hours ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Kwibuka 32: Impamvu Muhorateta yasubiyemo indirimbo "Urukundo" ya Rugamba Cyprien

Mu gihe u Rwanda n’isi yose bari mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abahanzi batandukanye bakomeje gutanga umusanzu wo kubaka ubumwe binyuze mu bihangano.

Muhorateta Elyse umwe mu bahanzi b’abahanga yasubiyemo indirimbo "Urukundo" ya Rugamba Cyprien anakebura abakoresha nabi imbuga nkoranyambaga.

Urukundo ni indirimbo yuje impanuro yanditswe na nyakwigendera Rugamba Cyprien agamije gutanga urukundo ho umurage.

Aganira na Paradise, Muhorateta yavuze imvano yo gusubiramo iyi ndirimbo. Ati: "Ni ugushimangira urukundo twarazwe n’umubyeyi wacu Rugamba Cyprien, urukundo niruturanga nta macakubiri n’ivangura bitugaragaraho".

Yakomeje agaragaza icyo yifuza ku rubyiruko. Ati: "Njyewe nk’urubyiruko nifuza kubona twese dushyira hamwe kugira ngo tunirinde icyaducamo ibice".

Mu gihe bamwe mu bagize uruhare rukomeye mu itegurwa no mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Genocide binyuze mu ikoranabuhanga, Muhorateta yatanze impanuro ku mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga.

Ati: "Twagize amahirwe tuvuka hari amahoro (Nkanjye iyo numvise amateka igihugu cyacu cyanyuzemo guhera mu 1959) rwose numva akakaye, rero aho umuntu yabagaho yikandagira adafite uburenganzira ngo ni uko ari umututsi;

Twe tuza kugira Imana tuvukira mu gihugu cyuje amahoro aho kuri ubu nta muntu uhutaza undi, twakabibyaje umusaruro aho kugira ngo dukwirakwize amakuru atari yo. Nifuza ko twafatana urunana tukiyubakira u Rwanda abanyarwanda twifuza rurimo amahoro, urukundo ndetse ahubwo tukamaganira kure ushaka kuduteranya. "

Muhorateta arakomeza ati: "Imbuga nkoranyambaga zikoreshejwe nabi zirasenya kandi erega upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, nawe aba yihemukira ubu koko hari uwakwifuza gusubira mu bihe by’icuraburindi nka biriya? Ntibikabeho.

Muhorateta akomeje gukangurira urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kuba umusemburo w’amahoro

Muhorateta Elyse ni umwe mu baririmbyi b’abahanga bafatanya umuziki wa Gospel n’injyana ya Gakondo, akaba yibanda mu gusubiramo indirimbo z’abahanzi bakomeye. Ni umwe mu bahanzi bakiri bato bafite impano itangaje akaba afatwa nk’umurinzi w’injyana ya gakondo bitewe n’uburyo yayihebeye.

Imwe mu ndirimbo yasubiyemo igakundwa n’abatari bake ni indirimbo "Ijambo rya nyuma" ya Bonhome Igaruka ku mateka mabi ya Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi ndirimbo yayisubiyemo mu mwaka wa 2024 iza ku mwanya wa 10 mu ndirimbo 20 zasohotse zigahumuriza abanyarwanda. Ni urutonde rwakozwe na inyaRwanda.com

Uyu mukobwa akaba n’umuramyi ni umwe mu bitabiriye irushanwa rya Loko stars music competition 2022 aza no kurenga icyiciro cy’ijonjora cyari kitabiriwe n’abahanzi 40 hagamijwe gushaka impano nshya. Yari yambaye nimero 23 akaba yari ahatanye n’abarimo Gisa cy’inganzo.

Uyu muririmbyi kandi azwi mu bikorwa byo gusohora abageni no gufasha abandi bahanzi mu miririmbire akaba yaragaragaye mu ndirimbo nka "Irembo" ya Divine Muntu ndetse na "Ndashinganye" ya Mutesi Neema.

Muhorateta yahumurije Abanyarwanda muri ibi bihe byo #Kwibuka32

Izindi ndirimbo yasubiyemo ni "Lorette" ya Nyakwigendera Kamariza, "Urungano" n’izindi.

.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.