Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Liliane Kabaganza, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Umukunzi Wanjye”, indirimbo irimo ubutumwa bwo kwita ku mubano dufitanye na Yesu Kristo.
Iyi ndirimbo, yasohotse mu buryo bwa lyrics video kuri YouTube channel ye ku wa 6 Mutarama 2026, ikaba ari imwe mu bikorwa Liliane Kabaganza yari yamaze igihe ategura, dore ko yari amaze igihe atagaragara cyane mu itangazamakuru no mu gusohora ibihangano bishya, ariko yaje gusobanura ko icyo gihe cyari icy’amasengesho, kwiga no gutegura umurongo mushya w’umurimo we.
Yatangije umushinga yise “Igitaramo EP”, aho azajya aririmba indirimbo nyinshi zirimo ize n’iz’abandi, agamije kugumana n’abakunzi be mu buryo buhoraho.
EP 1 na 2 zashyizwe hanze, iya 1 ikaba yari iri mu rurimi rw’Igiswayile, mu rwego rwo kugeza ubutumwa ku bantu benshi, ariko yemeza ko Ikinyarwanda kizakomeza kuba inkingi ya mwamba mu bitaramo bye bishyirwa kuri YouTube.
Indirimbo “Umukunzi Wanjye” ije nk’igisubizo cy’igihe yari amaze atuje. Liliane Kabaganza agaragaza ko umukunzi uvugwa muri iyi ndirimbo atari undi uretse Yesu Kristo, isoko y’urukundo, ihumure n’ibyiringiro.
Reba indirimbo Umukunzi Wanjye ya Liliane Kabaganza kuri YouTube