Ku itariki ya 4 Nzeri 2019, Sergey Igorevich Ivanenko, intiti mu by’amadini uzwi cyane mu Burusiya akaba n’umujyanama wa leta, yatanze ubuhamya bushinjura Abahamya batandatu bo mu gace ka Saratov.
Uwo mudogiteri yanditse ibitabo bibiri byubahwa cyane bivuga ku Bahamya ba Yehova bo mu Burusiya. Ibi ni bimwe mu byo yavuze igihe yatangaga ubuhamya mu rukiko:
Ahubwo bagerageza gufasha abayoboke babo gutoza umutimanama wabo, bakabaho bakurikiza amahame yo muri Bibiliya, ku buryo buri wese afata umwanzuro ayobowe na Bibiliya.
Abayobozi b’u Burusiya bashingiye ku bitekerezo by’abahanga, bo siko babibona baracyavuga ko bimwe mu bitabo by’Abahamya birimo ibitekerezo by’ubutagondwa, kubera ko ngo bigaragaza ko idini ryabo, ari ryo ryonyine ry’ukuri.
Nubwo andi madini nayo yigisha ko ari yo yonyine y’ukuri, Abahamya bo ngo barakabya, bavuga ko abavuga Yehova ari bo bonyine bashinjwe ubutagondwa. Ibi ni byo byatumye abayobozi b’u Burusiya bavuga ko Abahamya ba Yehova bishyira hejuru.
“Nkurikije uko mbibona, umwanzuro urukiko rwafashe uteye urujijo, kuko iyo ukoze ubushakashatsi, usanga buri dini ryose ryigisha ko ari ryo ryonyine ry’ukuri, n’aho andi yose akaba ari ay’ikinyoma. Abantu bose bumva ko idini barimo ari ryo ry’ukuri, ayandi yose akaba ari ay’ikinyoma. Ubwo rero, idini rimwe si ryo ryonyine rikwiriye kubarwaho ubutagondwa."
“Abahamya ba Yehova bihatira gukurikiza amategeko ya za leta, igihe ayo mategeko atabangamiye amategeko y’Imana. Ni yo mpamvu dukunda kumva inkuru nyinshi zivugwa n’abantu Abahamya bashubije amafaranga bari bataye, ndetse n’ukuntu bishyura neza imisoro. Ntibikwiriye ko abantu nk’abo bitwa intagondwa.”
Uko Abahamya ba Yehova bafata Bibiliya. “Umwihariko w’Abahamya ba Yehova, ni uko iyo biyigisha cyangwa bakora umurimo wo kubwiriza, bakoresha Bibiliya zitandukanye. Bakora uko bashoboye kose ngo bageze Bibiliya ku bantu bavuga indimi zitandukanye. Batandukanye n’andi madini kuko bo bibanda cyane kuri Bibiliya.
Icyakora u Burusiya bwavuze ko Bibiliya bakoresha irimo ibitekerezo by’ubutagondwa . . . Birashoboka ko abafashe uwo mwanzuro, batekerezaga ko iyo Bibiliya nihagarikwa, Abahamya ba Yehova batazongera kubwiriza, ariko baribeshyaga. Abahamya ba Yehova bavuga ko bubaha Bibiliya iyo ari yo yose.”