× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ndapfuye mundeke nitahire _ Umwe mu bafashijwe n’indirimbo "Mfite ibyiringiro" ya Faradja Choir

Category: Choirs  »  2 weeks ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ndapfuye mundeke nitahire _ Umwe mu bafashijwe n'indirimbo "Mfite ibyiringiro" ya Faradja Choir

Indirimbo "Mfite ibyiringiro" ya Korali Faradja yanyuzemo abashumba bagera ku 10, ikomeje guhembura imitima y’abakunzi b’umuziki wa Gospel kugeza ubwo umwe mu bayumvise agira ati: "Ndapfuye, mundeke nitahire".

Hashize iminsi igera kuri 5 Korali Faradja isohoye indirimbo “Mfite Ibyiringiro.” Ni indirimbo yuzuye ubutumwa bukumbuza Abera kuzabana na Kristo mu Bwami bwo mu ijuru.

Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo, benshi mu bakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana batanze ubutumwa mvamutima bwiganjemo ubushimira iyi korali kubw’umusaruro ubwo butumwa bwagize mu mitima yabo.

Umwe mu batanze ubutumwa buremereye ni umuntu ukoresha amazina ya nde-eva.2475. Yagize ati: “ndapfuye mundeke nitahire.” Aha yashakaga kugaragaza ko yafashijwe n’ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo bumukumbuza ijuru.

Benshi bahundagajeho imigisha Korali Faradja:

Mu gitabo cy’Itangiriro 48 hagira hati: “Abasabira umugisha uwo munsi bati: ‘Abisirayeli bazaguhindure icyitegererezo, iyo basabiranye umugisha bati: Imana iguhindure nka Efurayimu na Manase.’ Abanza Efurayimu mbere ya Manase.” Uko niko benshi basabiye umugisha iyi korali nyuma yo kumva ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo.

Mu mukono we bwite, Uwiragiye Delphine yagize ati: “Imana ishimwe bene Data, ni yo uturengera iteka kandi ni yo nshuti twizera, ntago izaduhemukira.” Iyi ntero akaba ayihuriyeho n’abarimo Niyitegeka Alliance, Niyonsaba Jeanne, Misago Peter, Past. Habiman Pascal (umunyamakuru wa Inkoramutima), Julienne Mukanoheri n’abandi.

Muri iyi ndirimbo, Faradja igira iti: “Nzikubita imbere ye, Nzikubita imbere ye, nuzuye ibyishimo. Ukwiye guhimbazwa iteka n’iteka.” Aya ni amwe mu magambo agize indirimbo ya Korali Faradja yitwa “Mfite Ibyiringiro,” yatunganirijwe amashusho yashyizwe hanze kuwa kabiri, tariki 16 Nzeri 2025, mu buryo bwo kwagura ivugabutumwa.

Ni indirimbo ivuga ku byiringiro by’Itorero, ko rizabona Imana nirirangiza imirimo. Ni imwe mu nyinshi Korali Faradja inyuzamo ivugabutumwa rikumbuza abizera ijuru, umurimo yatangiye gukora guhera mu 1979 ubwo yatangiraga gukorera Imana.

Korali Faradja ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR Kimihurura, Ururembo rw’Umujyi wa Kigali, Paruwasi ya Kimihurura, Itorero rya Kimihurura. Ni imwe mu makorali akuze cyane kuko imaze imyaka irenga 44 ikora umurimo w’Imana, aho yatangiye mu 1976.

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Paradise, Perezida wa Korali Faradja, James Mbonyumugabe, yavuze ko iyi ndirimbo “Mfite Ibyiringiro” yakorewe amashusho mu gikorwa cyo gutunganya indirimbo z’iyi korali gikomeje, aho bifuza kwagura ivugabutumwa rikagera kure.

Yagize ati: “Twifuje gukora izi ndirimbo kugira ngo ivugabutumwa ryacu rikomeze kwaguka. Turashima Imana ko yadushoboje.”

Yakomeje avuga ko mu mpera z’uyu mwaka bazakora igitaramo gikomeye kizaba tariki 25-26 Ukuboza 2025. Yanavuze ko bafite ingendo z’ivugabutumwa zirimo urugendo bazakora mu Ugushyingo.

Mu 2015, ubwo Korali Faradja yamurikaga alubumu yiswe “Gusenga kugira Imbaraga” mu gitaramo cyabereye kuri ADEPR Kimihurura, Paruwasi ya Kimihurura, abayobozi batangaje ko iyi korali yabyaye abapasitori bagera ku icumi ndetse n’abadiyakoni benshi.

Ubwo yavugaga Amateka yayo, umwe mu bapasitori bayiririmbyemo, Pasiteri Ignace Ntiginama, yavuze ko Korali Faradja yatangijwe n’abagabo babiri n’abagore babo basengera mu cyumba cy’amasengesho, ariko yaje gutangira kuririmba nka Korali mu 1979 ubwo batangiraga gusengera mu Gakinjiro.

Avuga ko Faradja ari Korali ifite umwihariko mu kwaguka kw’Itorero rya ADEPR mu Rwanda, kuko yatangiye kuririmba iri torero ritaraguka, ngo rigere kure hashoboka mu Rwanda.

Ati: “Kugeza uyu munsi, tubara abapasitori bagera mu 10 baririmbye muri Faradja. Hari abayoboye amaparuwasi, hari abayoboye amatorero y’uturere muri ADEPR, ndetse hari n’abayoboye imidugudu.”

Ibyishimo biba ari byose ku baririmbyi ba Faradja Choir

Avuga ko abandi bapasitoro banyuze muri iyi Korali ari benshi, ati "Hanyuzemo benshi, nka Pasiteri Antoine Zigirumugabe, Pasiteri Theogene Hakuzwumuremyi, Pasiteri Isaac Ruganza, Pasiteri Salton Niyitanga, Pasiteri Ntaganda Pierre, Pasiteri Ignace Ntiginama n’abandi".

Umwera uturutse i Bukuru. Mbere yo kugira ngo ubutumwa bufashe abandi, aba baririmbyi bafashijwe bikomeye n’iyi ndirimbo nshya.

Kimwe n’izindi Korali zabayeho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe mu baririmbyi bayo barishwe nka Pasiteri Matayo Intwaza.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.