Igihe cy’impeshyi kirarangiye, none Noheli na yo igeze hafi: Hasigaye iminsi 100 gusa!
Nk’uko Daily Mail yabitangaje kuri konti yayo ya Instagram, impeshyi yarangiye ku mugaragaro, none abatuye isi batangiye kwitegura ibirori bisanzwe bibaho buri mwaka, bikaba igihe gishimishije kurusha ibindi: Noheli.
Kuva tariki ya 16 Nzeri, hasigaye iminsi 100 gusa ngo isi yose yinjire mu minsi mikuru ya Noheli. Benshi batangiye gutekereza ku bikoresho byo gutaka, impano, indirimbo za Noheli ndetse n’ibyokurya bidasiganwa n`ibyo kunywa, nk’uko Daily Mail yabigaragaje.
‘‘Impeshyi yarangiye ku mugaragaro, none uyu munsi ni indi ntambwe ikomeye iganisha kuri Noheli! Kuva ku itariki ya 16 Nzeri, hasigaye iminsi 100 gusa ngo tugere ku gihe cyiza kurusha ibindi mu mwaka.’’ – Daily Mail
Bivuze ko igihe cy’iminsi mikuru cyatangiye kwitegurwa, ndetse n’ubukonje bwo mu mpera z’umwaka butangiye kwigaragaza.
Ese wowe uzayizihiza ute?
Mu butumwa bwa Daily Mail, basojee babaza bati: “Uzakoresha ute iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani?” (“How will you be spending the festive season?”)
Ni ikibazo buri wese yakwibaza, harimo gusangira n’umuryango cyangwa gufasha abatishoboye. Icy’ingenzi, ni uko hasigaye iminsi 100 gusa ngo abantu bongere kwizihiza igihe cyiza kurusha ibindi mu mwaka.
Mu gihe turi mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri, iminsi iri kugabanuka vuba ku buryo abantu batangiye kuvuga bati “Noheli irahumuye!” Noheli ni umunsi w’ingenzi ku bemera Yesu Kristo, aho bibuka ivuka rye nk’Umucunguzi w’abantu bose.
Iminsi 100 ishobora gusa nk’iyinshi, ariko mu by’ukuri ni nk’iminota micye ku bifite icyo bitegura, haba mu mitima, mu miryango, cyangwa mu bikorwa by’urukundo.