× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma y’iminsi 63 ashyize hanze indirimbo "Ku musaraba" azaniye abakunzi be "Tegereza" - Igihozo Christine

Category: Artists  »  December 2022 »  Nelson Mucyo

Nyuma y'iminsi 63 ashyize hanze indirimbo "Ku musaraba" azaniye abakunzi be "Tegereza" - Igihozo Christine

Christine Igihozo umwe mu baramyi u Rwanda rwungutse, wavumbuwe mu gihe gito gishize, yashize hanze indirimbo yise "Tegereza". Ni mu gihe gito kitarambiranye amaze gusa ashyize hanze indirimbo yakunzwe yise "Ku musaraba".

Abamaze kureba no kumva "Tegereza", basobanura ko ari indirimbo nziza ibyinitse, yuzuye amagambo ahumuriza. Atangira avuga ko burya aho waba uri hose n’iyo haba kure cyane Imana yahakuvana kandi nta hantu ha kure Imana itakugeza.

Indirimbo iri mu njyana ya Zouk, kandi ni injyana itandukanye cyane n’indirimbo ye iheruka. Uyu murava no gukora cyane bigaragaza intumburo n’icyerekerezo uyu muhanzikazi afite mu gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Igihe amaze ni gito ariko kiri kugenda kirangwa n’akazi kenshi kandi gakomeye.

Christine Igihozo yihariye ku bintu byinshi ariko igikurura cyane abantu muri muzika ye ni ijwi rizira amakaraza kandi risizwe aho abumva indirimbo ze badahwema kuvuga uburyo bamubonamo impano ikomeye.

Avuga ko ataratangira gukora uyu muziki yamaze imyaka myinshi abikunda ndetse akurikirana bya hafi iby’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Igihe amaze yitoza kuza muri uyu muziki byaranzwe no gusubiramo indirimbo z’abahanzi batandukanye bari ku rwego mpuzamahanga mu mwanya wo kuramya no guhimbaza mu itorero rye Eglise Evangelique Gilgal au Rwanda.

Yabwiye Paradise.rw ko umuntu wa mbere wamubwiye ko ashoboye n’ubundi yari amaze kuyobora indirimbo mu mwanya wo kuramya no guhimbaza Imana, bimutera imbaraga zo gukomeza kugeza ubu.

Ushatse kumva no kureba izindi ndirimbo ze wazisanga kuri Youtube channel ye ariyo Christine Igihozo. Christine Igihozo kuri Instagram akoresha iamchriss_y naho kuri Facebook yitwa Christine Igihozo. Wamushyigikira uyisangiza abandi ndetse unakora ’Subscribe’, ’Share’, ’Like’ na ’Comment’.

Kanda hano wumve indirimbo nshya ya Christine yitwa "Tegereza"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.