Nta torero na rimwe ku isi ryemerera umuyoboke waryo gukubita cyangwa guhohotera uwo ari we wese cyangwa gukubita no guhoza ku nkeke umwana cyangwa undi muntu.
Ibi ni byo byatumye umucamanza akatira Pastor Claude Guillot w’imyaka 72 wo mu itorero ry’Ababatista (Baptiste church) imyaka 8 y’igifungo kubera akarengane no gutotoza abakozi bakoreraga ishuri rye La bonne semence de Victoriaville. Iri totozwa ryageze no ku bana ikigo cye kireberera ndetse kikarera.
Mu cyumba kiburanishirizwamo uyu mushumba bivugwa ko yari yarigize akaraha kajyahe ariko biza kurangira ahawe inkwenene n’abo yagiriye nabi igihe umucamanza yategetse ko yambikwa ipingu akajyanwa mu gihome.
Urusaku rwahise rwumvikana, amajwi y’abavuga bati "ubu rero abo wimye umudendezo barawubonye noneho n’umwanya wawe wo kumva ibyo twumvise" nk’uko bitangazwa na Radio Canada dukesha iyi nkuru.
Marc Levasseur umwe mu batotojwe igihe kirekire wakubitwaga kenshi n’uyu mushumba yagize ati "Kuri njye ni agahenge keza kaje mu buzima bwanjye kuko ibyo naboneye muri iki kigo cy’ishuri "La bonne semence de Victoriaville" ni agahomamunwa.
Igihano yahawe cyashimishije benshi n’abarimo porokireri wa DPCP Me Sonia Lapointe.
Claude Guillot yavuzweho gutoteza abana ku ishuri rye abagerekaho ibintu biteye ubwoba nko kubasaba guhagarara umunsi wose abategeka ibihano yasomye muri Bibiliya. Hari ubwo abana biriwe bahagaze nta muntu unyeganyega bahagaze umunsi wose.
Umucamanza akomeza avuga ko uyu mugabo yimaga abana amazi nsetse n’abayabonye akabategeka kuyanywera mu bwiherero. Benshi basanga ibikorwa bye byagiye byangiza isura y’abihaye Imana bagasaba ko harebwa ukuntu itegeko ryakarishywa ku bantu bafite ubudahangarwa nk’abashumba
Canada ni igihigu kizwiho ubutabera bukakaye ndetse kitihanganira umuntu n’ibihugu bihonyora uburenganzira bwa muntu.