× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Rubavu: Barataka igihombo kubera gufungirwa inzu z’ubucuruzi zegeranye na Sebeya iherutse guteza ibiza

Category: Business  »  August 2023 »  Ruzindana Jackson

Rubavu: Barataka igihombo kubera gufungirwa inzu z'ubucuruzi zegeranye na Sebeya iherutse guteza ibiza

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kanama bwakoze igikorwa cyo gushyira ingufuri ku nzu z’ubucuruzi ziri hafi na Sebeya zo mu isantere ya Mahoko, abazikoreramo bakavuga ko bahuye n’igihombo gikomeye ndetse batazi n’aho berekera.

Ni nyuma y’ibiza byibasiye tumwe mu turere tugize intara y’uburengerazuza bitewe cyane cyane na Sebeya, aho yuzuye amazi yiroha mu nzu z’abarurage, 855 zisenyuka burundu mu gihe 719 zangiritse cyane ku buryo zidashobora guturwamo, aho isaha iyo ari yo yose zagwa.

Abatuye na bakorera mu isantere ya Mahoko mu murenge baravuga ko batazi icerekezo cy’ubuzima bwabo Muhawenimana Shantal, ati: “Ndajya hehe, mfite hehe ndajya? Ubu ko numiwe!

Ubu ndi kwibaza aho nzajya na bana banjye, ndi kwibaza aho aho nabana tuvugana tuzajya bose nta wufite aho kuba ahari uwanyereka Perezida ahari niwe nakwibwirira ibibazo nifitiye kuko byarenze ubwenge bwange”.

Nikuze Angelique ati: “Twese byatuyobeye, mwatubariza bariya badepite dutora n’abandi bayobozi bashinzwe kurenganura abaturage dutora bakaza bakatubariza iby’iki kibazo kuko twayobewe.” Akomeza yibaza aho abana babo aho babashyira kuko ntankizere cyuko bazasubira no ku ishuri.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko bwatanze igihe ndetse ngo bubyumvikanyeho n’abaturage ariko kandi ngo harategurwa gukemura ikibazo mu buryo burambye. Nk’uko bisobanurwa na Deogratias, umuyobozi w’aka karere w’umusigire.

"Ibirimwo bikorwa nibyo tumvikanye, abarimo batishoboye nkuko bisanze leta irafasha mu gukemura ikibazo muburyo burambye. Harimo harategurwa site (aho bazatuzwa)twatangiye gusaba amafaranga ya site nshya, izatuzwaho abatishoboye mu buryo burambye”.

Kwimura abantu nk’uko biteganywa mu itegeko ngenga n°18/2007 ryo kuwa 19/04/2007 ryerekeye uburyo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange uko bikorwa, bikorwa gusa ku mpamvu z’inyungu rusange kandi habanje gutangwa indishyi ikwiye.

Nta we ugomba kwitwaza inyungu ze bwite ngo abangamire ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange.

Barasaba kurenganurwa nyuma yo gufungirwa amazu y’ubucuruzi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.