× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ruhuka siteresi ugendera kuri aya mahame 5 ubuzima bwawe buhinduke

Category: Health  »  December 2022 »  Nelson Mucyo

Ruhuka siteresi ugendera kuri aya mahame 5 ubuzima bwawe buhinduke

Ibintu 5 wakwitaho kugira ngo wumve uruhutse sitirese ndetse ubuzima bworohe.

Rimwe na rimwe twumva twakorosha ubuzima. Hari igihe ubuzima buturemerera tukumva dufite stress ikabije bitewe n’inzira ndende ducamo ndetse n’urugamba turwana kugira ngo tugere ku byo dushaka cyane cyane ibyiza ndetse bigere no ku miryango yacu.

Hari ahantu tugera amasaha akatubana macye ugereranyije n’ibyo turimo gukora abandi bakanabura igihe cyo kuruhuka.

Dukore iki rero ko ubuzima buremereye kandi Ijambo ry’Imana ritubwira ko tukiri mu isi tuba dufashe igihe mu ntambara?.

Paradise.rw igufitiye ibintu 5 wakwitaho kugira ngo wumve uruhutse sitirese ndetse ubuzima bworohe.

1. Jya wibanda ku bifite umumaro kurenza ibindi

Ushobora kwandika aka lisite k’ibintu wifuza gukora ariko ugatinda kuri bya bindi bifite umumaro kurenza ibindi. Gumisha ijisho ku byihutirwa (priorités) ariko ibande ku bifite umumaro kurusha ibindi.

2. Jya wita cyane ku gihe

Kubaho ubuzima wifuza no kubaho neza, jya ubigena, ubihimbe, ubishushanye ugendere mu modoka yitwa Igihe. Hari igihe twiruka inyuma y’ibintu byinshi tukabura byose. N’ibyo tubonye ntibituzanire ibyishimo tugasanga tutanyuzwe kandi byaduhenze. Imikoreshereze y’Igihe ni kintu cyiza cyagufasha kubaho mu buzima bworoshe.

3.Jya wiyitaho bihagije

Byaba mu buryo bugaragarira abantu (Physiquement) cyangwa ubutagaragara. Mbere yo gusohoka mu nzu wite ku byo wambaye, wibuke koza amenyo, imisatsi yawe, upange utuntu twawe ku buryo nukubona wese abona ko uri simati (smart). Kugira ngo nutaha uvuye aho wagenye kujya, wumve ko ntawagucishijemo ijisho.

4. Jya ufata akanya ureke gukoresha téléphone yawe iPad, Computer

Muri iyi minsi ibikoresho by’ikoranabuhanga bifite umumaro ukomeye mu buzima tubamo kugeza aho gutakaza telefone, Computer, Tablet, bibabaza aho nyirabyo yumva asa n’uwapfushije.

Dukwiriye kujya dufata akanya ko kubijya kure kugira ngo tubashe kwitekerezaho ndetse no gutekereza ibisumba ibyo tubamo. Tugomba kujya ufata agahe runaka ukajya kure ya Youtube, Facebook, Instagram, kure y’aba followers, y’aba subscribers, kure y’aba commenting-a.

5. Jya wiyaturiraho ibyiza gusa

Hari igihe kimwe tuba dukeneye kubaho mu buzima bwo kumva ko kiriya cyashoboka nubwo duhura n’abaduca intege. Tugomba kurenga ibiduca intege. Tugomba kujya twiyaturiraho ibyiza, tukiha morali ko ibyo tudatunze tuzabitunga n’ibyo tudafite ko tuzabigira.

Kwatura ko uzakora ukagera ku byo udafite ni ikintu kiguha imbaraga zo kubaho ubuzima bworoshe.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.