Mu mwaka wa 2025, urubuga rwa YouTube rwakomeje kuba indorerwamo y’ukuntu indirimbo za Gospel zakoze ku mitima ya benshi. Imibare y’abazirebye ni yo yagaragaje neza indirimbo zahize izindi mu gukundwa, haba mu Rwanda no mu karere k’Iburasirazuba bwa Afurika.
Mu mwaka wa 2025, YouTube yabaye urubuga rwerekanye neza uko indirimbo za Gospel zakomeje kugira uruhare rukomeye mu mibereho ya benshi. Izi ndirimbo 10, zakozwe hashingiwe ku mibare y’abazirebye, zigaragaza ko ubutumwa bwo kuramya, gushima no kwizera Imana bukomeje kugera ku bantu benshi bo mu Rwanda, mu karere no ku Isi yose.
Dore urutonde rw’indirimbo zahize izindi zose mu 2025, hashingiwe gusa ku mibare ya views.
1. YEBO (Nitawale) – Vestine & Dorcas
Mu mwaka wa 2025, indirimbo “YEBO (Nitawale)” ni yo yihariye umwanya wa mbere mu ndirimbo zakunzwe cyane kuri YouTube, aho imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 27.8. Iyi mibare igaragaza uko iyi ndirimbo yabaye indirimbo idasanzwe ku bantu benshi bo mu Rwanda no mu karere.
Abayirebye ni bo benshi kurusha izindi ndirimbo zose zasohotse mu mwaka wa 2025 mu njyana zose. Mu magambo yayo, indirimbo igaragaza umuntu wemera ko adashoboye ari wenyine, akemera ko Imana imuganza, ikamuyobora kandi ikamwigarurira mu buzima bwe bwa buri munsi.
2. EMMANUEL – Vestine & Dorcas
Indirimbo “EMMANUEL”, na yo ya Vestine & Dorcas, yafashe umwanya ukomeye mu 2025 aho imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 10.2. Iyi ndirimbo yakunzwe cyane n’abantu banyuze mu bihe bigoye, kuko igaruka ku Mana ihorana n’umuntu n’iyo yaba yaratereranywe n’abandi bose.
Abayirebye benshi bagaragaje ko bayikunze kubera amagambo yayo y’ihumure avuga ko Imana ihagaze iruhande rw’umuntu mu byishimo no mu mibabaro. Indirimbo ivuga ku marira Imana yahanaguye, ku bakandamijwe yongereye imbaraga, ndetse no ku rukundo rwayo rutagira imipaka, ari na byo byatumye igera ku mitima ya benshi mu gihe gito bigahurirana n’amashusho yayo y’ubukwe bwa Vestine.
3. Blessed – Meddy
Ku mwanya ukurikira haza indirimbo “Blessed” ya Meddy, imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 3.3. Ni indirimbo ya Gospel isobanutse, abayirebye bafashe nk’indirimbo yo gushima Imana ku migisha y’ubuzima yabahaye.
Ubutumwa bwayo bwerekana umuntu wanyuze mu rugendo rurerure ariko akagera aho yemera ko ibyo afite atari iby’ubwenge bwe gusa, ahubwo ko ari umugisha w’Imana. Ibi byatumye indirimbo ikundwa n’ab’ingeri zitandukanye, by’umwihariko urubyiruko rwiyumvamo ubutumwa bwo kwishimira aho rugeze mu buzima, ndetse n’abishimiye ihinduka rya Meddy waretse indirimbo zisanzwe akiririmbira izihimbaza Imana.
4. Maria – Ambassadors of Christ Choir
Indirimbo “Maria” ya Ambassadors of Christ Choir, imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 2.7, ni imwe mu ndirimbo zakoze ku mitima ya benshi mu 2025. Iyi ndirimbo ishingiye ku nkuru y’umuntu ufite amateka atari meza, ariko wahinduwe n’ubuntu n’imbabazi by’Imana.
Abayirebye bagaragaje ko bayikunze kubera uko ivuga ku kwihana, guhinduka no kwakirwa n’Imana nta mananiza. Ubutumwa bwayo bwagaragaje ko nta muntu Imana itabasha guhindura, ari na byo byatumye ikoreshwa cyane mu materaniro yo kwigisha no mu bihe byo kwitekerezaho.
5. Daddy God – Niyo Bosco
Indirimbo “Daddy God” ya Niyo Bosco, imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 2.3, yakunzwe cyane bitewe n’ubuhamya bugaragara mu magambo yayo.
Abayirebye benshi bumvise indirimbo nk’inkuru y’umuntu wanyuze mu ntambara nyinshi z’ubuzima, ariko akamenya ko Imana yamuhagaze iruhande nk’umubyeyi wita ku mwana.
Ubutumwa bwayo bugaragaza Imana nka “Data”, urinda, uharanira imibereho myiza y’umwana we kandi utamutererana, ari byo byatumye indirimbo igira umwanya ukomeye mu mitima y’abakunzi b’umuziki wo kuramya.
6. Maisha Katika Dunia – Papi Clever & Dorcas ft Merci Pianist
Indirimbo “Maisha Katika Dunia”, imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 2.4, yagaragaje uburyo ubuzima bwo ku isi ari urugendo rugufi rufite intego irenze iby’isi.
Abayirebye benshi bayifashe nk’inyigisho yibutsa umuntu ko kubaho atari ugushaka inyungu z’isi gusa, ahubwo ko ari ugukorera Imana no gutegura iherezo ryiza. Indirimbo ivuga ku kubiba no gusarura, ku gukorera Umukiza no ku gihembo cyo mu ijuru, ari byo byatumye ikundwa cyane n’abakunda indirimbo zifite inyigisho zikomeye.
7. Sitamuacha – Israel Mbonyi
Indirimbo “Sitamuacha” ya Israel Mbonyi, imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 2.1, yafashe umwanya wihariye mu mitima ya benshi mu 2025, kuko ari indirimbo ibyinitse yasohotse kuri Album ya 5 yise Hobe. Nubwo yagiye hanze mu mpera z’umwaka, yakomeje kwihuta mu mibare y’abayirebye kubera ubutumwa bwayo bukomeye bwo kudatandukana n’Imana uko byagenda kose.
Abayirebye bagaragaje ko iyi ndirimbo ibahumuriza, ikabibutsa ko nta kintu na kimwe gishobora kubatandukanya n’urukundo rw’Imana, yaba imibabaro, ibihe bikomeye cyangwa ejo hazaza hatazwi. Amagambo yayo ashingiye ku kwizera kudacogora n’urukundo rudahinduka byatumye ihita iba imwe mu ndirimbo zifashishwa cyane mu bihe byo kwitekerezaho.
8. IYO NIYO DATA – Alarm Ministries
Indirimbo “IYO NIYO DATA” ya Alarm Ministries yafashe umwanya ukomeye mu 2025, aho imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 2. Iyi ndirimbo yanyuze imitima ya benshi kubera ubutumwa bukomeye bugaragaza Imana nka Se w’abantu bose, itari Imana igarukira mu nsengero zubatswe n’abantu gusa, ahubwo ko ari Imana yaremye ijuru n’isi.
Abayirebye bagaragaje ko bayikunze kubera amagambo yayo ashingiye ku Byanditswe Byera, uburyo iririmbwamo mu buryo bwa live buherekejwe n’umuziki w’umwimerere, ndetse n’uburyo ivuga Imana itavogerwa n’ibikorwa by’abantu, ahubwo ikaba nyir’ububasha bwose.
9. IBINDI BITWENGE – Antoinette Rehema
Indirimbo “IBINDI BITWENGE” ya Antoinette Rehema, yaratunguranye, kuko ni na yo ndirimbo ye yarebwe n’abarenga ibihumbi 100. Yo yarengejeho, dore ko ubu imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 1.8. Yabaye imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane mu 2025 cyane cyane mu Banyarwanda baba mu mahanga, dore ko na nyirayo yibera muri Canada.
Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwo gushima Imana ku bintu byose byiza ikora mu buzima bw’umuntu, bimwe na bimwe abantu bashobora gufata nk’ibisanzwe nyamara bifite agaciro gakomeye.
Abayirebye benshi bagaragaje ko iyi ndirimbo ibibutsa impamvu zo guhora bishimira Imana n’iyo ubuzima bwaba butarimo byose umuntu yifuza. Amagambo yayo yoroshye ariko yuzuye ishimwe, yatumye ikundwa n’abantu bo mu byiciro bitandukanye by’imyaka, ndetse ikomeza gusangizwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.
10. Impamvu z’Ibifatika – Clever & Dorcas
Indirimbo “Impamvu z’Ibifatika” ya Papi Clever & Dorcas, ifite views zirenga miliyoni 1.4, na yo yagize uruhare rukomeye mu muziki wo kuramya mu 2025. Abayirebye bayikunze kubera ubutumwa bwayo bushingiye ku mpamvu zifatika zituma umuntu yizera Imana atari uko ari umuco gusa, ahubwo ari ukubera ibyo yamukoreye mu buzima bwe.
Abayirebye benshi bayifashe nk’indirimbo y’ubuhamya, igaragaza umuntu wahisemo gushyira ubuzima bwe mu maboko y’Imana, akayigira inkingi n’ishingiro ry’ibyishimo bye. Indirimbo ivuga ku kudacika intege, ku kuticuza gukurikira Kristo, no ku kwizera ko n’iyo igihe cyaba cyahindutse, Imana iguma kuba indahemuka.
Indirimbo inagaruka ku buhamya bugaragara, ku bikorwa by’Imana bigaragarira amaso, bigatuma umuntu agira impamvu yumvikana yo kuyiringira no kuyiramya.
Muri rusange, indirimbo zakunzwe cyane kuri YouTube mu 2025 zigaragaza ko abumva umuziki batagishishikajwe n’imyidagaduro gusa, ahubwo ko bashaka indirimbo zibasobanurira ubuzima barimo, zibaha ihumure, kandi zibegereza Imana kurushaho.
Imibare ya views igaragaza ko ubutumwa bufite ireme, buvuga ku buzima nyabwo n’imibanire y’umuntu n’Imana, ari bwo bukomeje kwigarurira imitima ya benshi.