× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Top 10 y’indirimbo za Gospel zo mu Rwanda zarebwe cyane mu 2023 - Hariho abahanzi 3 gusa!

Category: Artists  »  January 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Top 10 y'indirimbo za Gospel zo mu Rwanda zarebwe cyane mu 2023 - Hariho abahanzi 3 gusa!

Akenshi iyo umuntu agiye kureba ko indirimbo ikunzwe cyane areba ku mubare w’abayireba.

Intego y’abahanzi bose bashyira indirimbo ku rubuga rwa YouTube ni iyo kugira ngo zirebwe. Akanyamuneza kaba kenshi iyo yujuje miliyoni y’abayirebye bakanarenga. Ibi biba mu nzozi z’abakizamuka, kuzuza miliyoni y’abarebye indirimbo yabo bumva ari igitangaza.

Kuri uru rutonde, Paradise yagarutse ku ndirimbo icumi z’abahanzi bo mu Rwanda baririmba izo kuramya no guhimbaza zarebwe cyane kurusha izindi. Hafi ya zose ziririmbwe mu Giswayile kuko aba bahanzi babonye ko no mu mahanga bakwiriye kumva ubutumwa bwiza buturutse ku bahanzi bo mu Rwanda.

Indirimbo ebyiri ziyoboye izindi ni na zo za mbere kuri abo bahanzi zarebwe cyane. Igitangaje kurushaho ni uko abahanzi batatu gusa ari bo ba nyiri izi ndirimbo ziri kuri uru rutonde. Abo ni Israel Mbonyi, itsinda rya PaPi Clever na Dorcas n’itsinda rya Vestine na Dorcas.

Urutonde ruhereye ku ya cumi rujya ku ya mbere. Umuhanzi Israel Mbonyi afitemo indirimbo zingana n’iz’itsinda rya PaPi Clever na Dorcas. Birashoboka ko hari izindi ndirimbo waba uzi zarebwe cyane mu gisata cyo guhimbaza no kuramya Imana ariko tukaba twibagiwe kuzishyira kuri uru rutonde. Ntuze kwibagirwa kuzandika ahatangirwa ibitekerezo.

Urutonde rw’indirimbo 10 zarebwe cyane kurusha izindi uhereye ku ya cumi

10. Tugumane ya Israel Mbonyi

Iyi ndirimbo Tugumane yasohotse ku itariki 14 mu kwezi kwa Kanama. Igisohoka yarakunzwe, itangira kurebwa n’abatari bake. Umwaka wa 2023 urangiye ifite abayirebye barenga miliyoni 2.1 ku rubuga rwa YouTube.

9. Nk’umusirikare ya Israel Mbonyi

Iyi ndirimbo yaciye ibintu igisohoka kubera imyambaro ya gisirikare Israel Mbonyi aba yambaye. Yasohotse ku itariki 5 mu kwezi kwa Kamena. Umwaka wa 2023 urangiye ifite abayirebye barenga miliyoni 2.2 ku rubuga rwa YouTube.
8. Nilikwenda Mbali ya PaPi Clever na Dorcas Ft Merci Pianist

Iyi ndirimbo ya Papi Clever na Dorcas iririmbwe mu Giswayile, umwaka wa 2023 urangiye imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 2.3. Yasohotse ku itariki 23 Werurwe.

7. Amenisamehe ya Israel Mbonyi

Iyi ndirimbo ifite umuvuduko mwiza mu kurebwa kuko yasohotse mu kwezi k’Ugushyingo, ikaba ije kuri uru rutonde ari iya Karindwi. Iririmbwe mu Giswayile, umwaka wa 2023 ukaba urangiye ifite abayirebye barenga miliyoni 2.3.

6. Roho Yangu Inaimba ya PaPi Clever na Dorcas Ft Merci Pianist

Iyi na yo iririmbwe mu Giswayile ikaba yarasohotse ku itariki 5 Werurwe. Umwaka wa 2023 urangiye ifite abayirebye barenga miliyoni 3. 1.

5. Umutaka ya Vestine na Dorcas

Iyi ndirimbo igisohoka yasamiwe hejuru cyane n’abantu bo mu ngeri zose mu bakunda umuziki. Baba abasenga n’abadasenga barayikunze bituma igira miliyoni y’abayirebye itarageza ku byumweru bibiri isohotse.

Umwaka urangiye ifite abayirebye barenga miliyoni 3.9. Yasohotse ku itariki 14 muri Mata. Ntawatinya kuvuga ko ari yo iyoboye uru rutonde mu zo mu Kinyarwanda, ikaba ari iya mbere mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zasohotse muri uyu mwaka ushize ziri mu Kinyarwanda kitavangiye.

4. Mwokozi Wetu ya PaPi Clever na Dorcas Ft Merci Pianist

Iyi ndirimbo iririmbwe mu Giswayile yasohotse ku itariki 10 mu kwezi kwa Gashyantare. Imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 4.8 kuri YouTube.

3. Nita Amini ya Israel Mbonyi

Iyi ndirimbo ikomeje kurebwa umunsi ku wundi, ibigaragaza ko izagera kure cyane. Yasohotse ku itariki 26 Kamena 2023 iri mu Giswayile. Umwaka wa 2023 urangiye ifite abayirebye barenga miliyoni 7. 6.

2. Ameniweka Huru ya PaPi Clever na Dorcas Ft Merci Pianist

Iyi ndirimbo iri mu zigaruriye hafi Afurika y’Iburasirazuba yose mu bihugu bikoresha Igiswayile no hanze yabyo. Ni yo ya mbere y’aba bahanzi yarebwe cyane ku rubuga rwabo rwa YouTube. Imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 21.5 kuva yasohoka ku itariki 25 Gicurasi uyu mwaka ushize wa 2023.

1. Nina Siri ya Israel Mbonyi

Ukimara kubona izina Nina Siri, uhita utekereza ku bigwi iyi ndirimbo yagiye igira mu bihugu byo hanze y’u Rwanda cyane cyane muri Kenya. Paradise yaganiriye n’umukunzi wa Israel Mbonyi wo muri Kenya witwa Mercy Adhiambo ayibwira ko Nina Siri bayibyinaga mu mizo ya mbere bazi ko Israel Mbonyi ari Umunyakenya.

Israel Mbonyi, PaPi Clever na Dorcas, Vestine na Dorcas nibo gusa bihariye uru rutonde

Israel Mbonyi

Amaze kuba ikirangirire muri Afurika kubera indirimbo zo mu Giswayile yaririmbye muri uyu mwaka. Mu yindi myaka yari ikirangirire ariko si nk’ubu kuko bwo yumvwaga akenshi n’abazi Ikinyarwanda. Yasohoye n’izindi ndirimbo zari kuza kuri uru rutonde iyo turukomeza.

Amagambo aranga Israel Mbonyi ni aya agira ati: “Numva ijwi ry’Umwami Imana riti “Ndatuma nde, ni nde watugendera?” Maze ndavuga nti “Ni jye. Ba ari jye utuma.” Aboneka mu gitabo cya Yesaya 6:8.

Uyu muhanzi akurikirwa n’abarenga ibihumbi 835 ku rubuga rwe rwa YouTube rwa Israel Mbonyi. Umwaka wamubereye uw’umugisha, akora ibitaramo birimo n’icyo yakoze kuri Noheri muri BK Arena akayuzuza. Yagize umugisha kandi wo gukora bwa mbere mu biganza bya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku itariki 30 Ukuboza, mu ijoro ryo gusoza umwaka wa 2023.

PaPi Clever na Dorcas:

Bakora nk’itsinda ariko ni umugabo n’umugore. Bashyingiranywe ku itariki 7 Ukuboza 2019 bakaba bamaranye imyaka irenga 4. Ni abanditsi, abaririmbyi n’abaproducers b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. PaPi Clever afata Ingabire Dorcas nk’igice cy’umubiri we, akaba ari yo mpamvu yamwinjije mu mwuga wo kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Indirimbo zabo zicurangwa n’umugabo uzi gucuranga piano cyane witwa Merci Pianist, bakaba bararirimbanye indirimbo nyinshi zirimo n’iziri kuri uru rutonde. Uyu mwaka izina ryabo ryaratumbagiye rigera kure cyane kuko kuva batangira kuririmba ari ubwa mbere indirimbo zabo zarebwe cyane kurusha ikindi gihe, bigatuma bamenyekana ku rwego rw’umugabane.

Urangiye bafite ababakurikira kuri YouTube barenga ibihumbi 511 kuri channel yabo yitwa PaPi Clever & Dorcas Official.

Vestine na Dorcas:

Ni itsinda ry’abakobwa bakiri bato barebererwa n’umunyamakuru Murindahabi Irene. Ibihangano byabo babicisha kuri channel ye ya MIE Music imaze kugira ibihumbi 217 by’abasubscribers. Izo bakoze muri uyu mwaka zose ni ho ziri.

Uyu mwaka warabahiriye kuko babashije no gukorera igitaramo cyabo cya mbere cyo hanze y’u Rwanda mu gihugu cy’u Burundi, ku itariki 23 Ukuboza 2023. Ni abanyamwete muri uyu muziki kuko bawufatanya no kwiga. Mu minsi mike barasohora indirimbo nshya yitwa Iriba, ikaba iri mu zitegerejwe na benshi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Nkunda cyane papi na Dorcas uko bagaragara Data ajye abaha umugisha
Israel nawe ndagukunda

Cyanditswe na: mukanyandwi aline  »   Kuwa 06/01/2024 05:41