× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Tuyisenge Jeannette yatanze ubutumwa buhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Category: Artists  »  1 hour ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Tuyisenge Jeannette yatanze ubutumwa buhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Mu gihe u Rwanda n’isi yose muri rusange ruri mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Tuyisenge Jeannette, yatanze ubutumwa bwihariye bwo guhumuriza abarokotse no gukomeza Abanyarwanda muri rusange.

Ubu butumwa, yabutanze mu ijambo ryuje amarangamutima, aho yibanze ku guhumuriza imitima yakomeretse no gushishikariza abantu gukomeza urugendo rw’ubuzima nubwo hari amateka akomeye Igihugu cyanyuzemo.

Tuyisenge Jeannette yavuze ko kwibuka Jenoside habamo n’umwanya wo kuzirikana uko Imana yakomeje abarokotse no kubaha imbaraga zo kongera kubaho.

Yagize ati: “Kwibuka ni urugendo rukomeye, ariko si urugendo rw’agahinda gusa. Ni n’urugendo rwo kongera kwiyubaka, rwo kwemera ko nubwo twanyuze mu mwijima mwinshi, hari urumuri rutazima Imana idushyiramo.”

Yongeyeho ko abarokotse Jenoside bakwiye kumenya ko batari bonyine, kuko Imana ibana n’abafite imitima imenetse kandi igakomeza kubaha imbaraga zo kubaho.

Mu butumwa bwe, yifashishije amagambo yo muri Bibiliya ari muri Yesaya 61:3, agira ati: “Yantumye no gushyiriraho itegeko ab’i Siyoni barira, ryo kubaha ikamba mu cyimbo cy’ivu, n’amavuta yo kunezerwa mu cyimbo cy’ubwirabure, n’umwambaro w’ibyishimo mu cyimbo cy’umutima wihebye, kugira ngo bahereko bitwe ibiti byo gukiranuka byatewe n’Uwiteka ngo bimuheshe icyubahiro.”

Yasobanuye ko aya magambo agaragaza neza uko Imana ishobora guhindura amateka mabi ikayagira ay’ihumure n’icyizere, ndetse ko n’abarokotse Jenoside bafite ejo hazaza hashobora kuba heza.

Uyu muhanzikazi yashimangiye ko nubwo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yasize ibikomere bikomeye, Abanyarwanda bagaragaje imbaraga zidasanzwe mu kwiyubaka no kongera kubaho.

Yagize ati: “Dufite amateka akomeye, ariko icyo Imana ivuga ku buzima bwacu ni cyo gikomeye kurusha ibyo twanyuzemo. Dushobora gukomeza, tukongera kubaho, tukongera guseka.”

Yanasabye urubyiruko n’abandi bose gukomeza gufata iya mbere mu kubaka ubumwe no kurinda amateka mabi kongera kubaho.

Nubwo ubutumwa bwe butanyuze mu ndirimbo, Jeannette yavuze ko ibihangano bye birimo n’indirimbo ye “Nkomeza” bikomeza kuba igikoresho cyo gufasha abantu mu bihe bitandukanye, cyane cyane mu kubibutsa gushima Imana no gukomeza kuyiringira.

Yagize ati: “Indirimbo si iy’icyunamo, ariko ifasha umutima wa wa muntu ukomeretse kubona uko yihagararaho mu bihe bikomeye. Hari igihe umuntu aba akeneye kwibutswa ko Imana itamutereranye.”

Yakomeje agira ati: “Muri Nkomeza ndaririmba ngo

‘Nibutse iminsi yange ya kera
Mbonye imirimo yawe Mana
Ubuntu bwawe bugwiriye
Muri nge nguwe neza
Mu bashima nange ndimo
……. Ibyari ibihombo wabihinduye inyungu
Wanciriye inzira, ahatagendwa nahawe umugisha
Mana warakoze
’”

Ubutumwa bwa Tuyisenge Jeannette bwakiriwe neza n’abatari bake binyuze kuri WhatsApp yabutangarijeho, kuko bwibanze ku guhumuriza no kubaka icyizere cy’ubuzima muri benshi.

Mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, amagambo nk’aya akomeza kuba ingenzi mu gufasha abantu gukira ibikomere by’imitima no gukomeza urugendo rw’ubuzima bafite ibyiringiro by’ejo hazaza heza.

IMWE MU NDIRIMBO ZE Z’IBIHE BYOSE ZISANA IMITIMA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.