× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

UBUHAMYA: Buri munsi ufite ibibi byawo! Ntugahangayikishwe n’iby’umunsi w’ejo uzaba ufite imihangayiko yawo

Category: Words of Wisdom  »  December 2022 »  Nelson Mucyo

UBUHAMYA: Buri munsi ufite ibibi byawo! Ntugahangayikishwe n'iby'umunsi w'ejo uzaba ufite imihangayiko yawo

Abantu bahura n’ibibazo bitandukanye mu buzima. Nubwo tutari buvuge ibibazo byose biri kuri iyi si, turagaruka ku bibazo cy’ubushomeri. Iyi nkuru ikwigishe ukuntu wahanganye n’ibibazo byawe cyangwa se ibindi bitandukanye, kuko Imana yo ntiba iri kure yawe.

Mu gihe ufite ikibazo cy’ubushomeri budashira jya uzirikana ko nta mvura idahita. Umuhanga umwe yaragize ati “Nitoje gukora akazi kose mbonye, kandi twaretse kugura ibintu tudakeneye cyane.”—Jonathan

Umugabo umwe witwa Seth Rangira wo mu karere ka Rubavu yasabye ko tudashiraho ifoto ye n’umudamu we muri iyi nkuru kubera ko abana babo babigiraho ikibazo. Ni umugabo umaze imyaka 15 yubatse umuryango, asengera mu itorero ry’abadivantisiti.

Atangira avuga ko ubushomeri bwigeze kubatera benda gusara ariko Imana irabatabara. Yaravuze ati “Jye n’umugore wanjye twasezerewe ku kazi icyarimwe. Twamaze imyaka ibiri dutunzwe n’ibyo bene wacu baduhaga, ubundi tugakora uturaka tworoheje. Ibyo byatumye umugore wanjye ahangayika cyane, nanjye nkajya numva nta cyo maze.

Ni iki cyadufashije kwihangana? Umugore wanjye yakomeje kwibuka amagambo ya Yesu ari muri Matayo 6:34, agira ati “Ntimugahangayikishwe n’iby’umunsi w’ejo, kuko umunsi w’ejo uzaba ufite imihangayiko yawo. Buri munsi uba ufite ibibi byawo bihagije.”

Nanone amasengesho yavugaga abikuye ku mutima yamufashije gukomeza kwihangana. Ati "Jye nahumurijwe na Zaburi 55:22. Kimwe n’umwanditsi w’iyo Zaburi, nikoreje Imana umutwaro wanjye, kandi niboneye ko nayo yanshyigikiye. Ubu mfite akazi, ariko tubaho mu buzima buciriritse, kuko twiyemeje gukurikiza inama ya Yesu iboneka muri Matayo 6:20-22. Ikiruta byose, twarushijeho kugirana ubucuti n’Imana kandi natwe turushaho kunga ubumwe.”

Nyamara buri kibazo cyose ntigikwiriye kukujyana kure ahubwo gikwiriye kugutoza kwegera Imana

Dore ingingo 3 zagufasha gukomera mu bushomeri:

1. Kudasuzugura akazi ako ariko kose ahubwo ukagakorera kugira ngo wivane mu bwigunge bwo kuguma mu rugo kuko mu kwitekerezaho cyane bivamo kwipfobya no kumva ko ntacyo umaze cyangwa nta n’icyo umariye abawe bikaba byanakugeza no mu gahinda gakabije katuma byanakuviramo no kwiyahura.

2. Guterana no kujya gusenga kugira ngo uhure n’abandi maze nyuma y’amateraniro muganire n’inshuti ahari ntihabura ukurangira akaraka cyangwa inshuti izi ibyawe ikaba yanagusigira agahumbi cyangwa ikakubwira iti impore.

3. Guhaguruka rimwe na rimwe ukajya gushakisha ariko ukarenga imbibi zo mu rugo kugira ngo unabohoke uhure n’ibikurangaza mu muhanda cyangwa ubashe no kumenya amakuru ko ahantu runaka bashaka abakozi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.