× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ubutumwa by’umwihariko bukubiye mu ndirimbo "Irate Kristo" Ya Harri Henriette

Category: Artists  »  1 hour ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ubutumwa by'umwihariko bukubiye mu ndirimbo "Irate Kristo" Ya Harri Henriette

Abantu benshi bakomejeje kwishimira ubutumwa bukubiye mu ndirimbo "Irate Kristo" ya Harri Henriette.

"Hashimwe Imana yaduhaye Kristo, Hashimwe Yesu wemeye kwitanga Mwuka Wera arabitwemeza dukira umujinya w’Imana duhinduka abana b’Imana dushyirwaho ikimenyetso abari bapfuye bahinduka bazima iyo ni impano y’Imana". Ubu ni ubutumwa bukubiye mu ndirimbo "Irate Kristo".

Abakunzi ba Gospel bakiranye yombi indirimbo "Irate Kristo" yumvikanisha imbaraga ziri muri Kristo.

Mu kiganiro na Paradise, Harri yavuze ko iyi ndirimbo igambije gutsindagira ko mu byo umuntu yakwirata byose ntacyo umuntu yanganya no kumenya Yesu. Ati: "Uwirata yirate ko yamenywe na Kristo kandi ko Yesu nawe amuzi kandi agashimwa nawe."

2 Abakorinto 10:17 hagira hati": Ahubwo uwirata, niyirate Uwiteka.

Uyu muramyi yijeje abakunzi be gukomeza kubaha ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo dore ko ateganya kujya asohora indirimbo buri kwezi.

Ni indirimbo yanyuze mu biganza byiza bisengeye. Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Bonkey umwe mu baproducers b’abahanga bazwiho kugira ugutwi kumva neza ndetse n’ukuboko kwiza gusengeye.

Bonkey ni umwe mu bayobozi ba Hysopp Choir imwe mu makorali yo muri ADEPR azwiho umuziki wuzuye ubuhanga ndetse n’imiririmbire myiza cyane. Ni nawe utunganya amajwi y’indirimbo z’iyi korali.

Benshi biganjemo itangazamakuru bishimiye amashusho meza y’iyi ndirimbo yakozwe na Rugamba akaba umuhanga mu gutunganya amashusho. Rugamba na Bonkey ni abavandimwe ba Israel Papi umuhanga mu kuvuza Saxophone.

Amazina yitwa Henriette Nishimwe azwi ku mazina ya Harri Henriette. Ni umwe mu baramyi bamaze kwigarurira imitima ya benshi bitewe n’ijwi ryiza. Yatangiye kuririmba muri Korali kuva mu buto bwe.

Ku ikubitiro yitaga ku ndirimbo z’ama covers, nyuma yo kwisobanukirwa uyu muramyi yafashe umwanzuro wo kwirundumurira mu muziki ahitamo kuwukora nk’ubuzima bwa buri munsi. Yiyemeje gukomeza gusakaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo no kwibutsa abera bo mu isi ko muri Kristo harimo ubuzima bw’iteka.

Umuramyi Harri

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.