Pastor Christian Gisanura yasenze asaba ko Abakristo bakomeza gushaka Imana atari ukubera ibibazo, ahubwo babitewe n’uko bifuza ko iba mu buzima bwabo, kubera ko ari Yo Mana
Ku munsi wa kabiri w’amasengesho yahariwe gusengera abantu kugira ubushobozi bwo kugendana n’Imana mu bihe bitandukanye, Pastor Christian Gisanura yasabye buri wese kugira umutima wo guharanira kugirana imishyikirano/ubusabane n’Imana no kuyegera mu buzima bwa buri munsi.
Mu isengesho rye, abwira Imana yagize ati: “Shoboza buri wese ukeneye kugendana nawe mu bihe bitandukanye, ukeneye ubujyanama, ubufasha bw’Imana, imbaraga zayo no kubona ibitangaza. Imana ikamwigisha gusenga, gukiranuka, kumvira no kwiga ibindi bintu akabona Imana ikora mu buzima bwe.”
Yashimangiye ko abantu bakwiye gushaka Imana atari ukubera gusa ko bafite ibibazo, ahubwo babitewe n’uko ari Imana ikwiriye gushakishwa. Yavuze ati: “Ntitugushake gusa kuko dufite ibyo dukennye cyangwa twifuza, ahubwo tugushake kuko uri Imana.”
Asubira ku magambo yo muri Yeremiya 29:13, Pastor Gisanura yasabye abantu gushaka Uwiteka n’umutima wose kugira ngo bamubone, kandi yibutsa ko Imana yiteguye guha ibisubizo abayegera.
Yagarutse kandi ku magambo ya Zaburi 34:5 yibanda kuri amwe agira ati: “Nashatse Uwiteka aransubiza, ankiza ubwoba bwose,” maze avuga ko Imana ari yo iturwanirira kandi igakuraho ubwoba bw’ubusa mu buzima bwa buri wese.
Ati: “Aho tutari, Mana uhabe. Aho ababyeyi batari, inshuti, imiryango, mu modoka, mu kazi no mu mibanire yacu, uhabe hose. Udukureho ubwoba bw’ubusa, twibuke ko mu ijuru hari Imana.”
Mu gusengera Igihugu (u Rwanda), yifashishije amagambo yo muri 2 Ngoma 7:14, avuga ko Abantu bitiriwe izina ry’Imana nibicisha bugufi, bagasenga, bakareka ingeso mbi Imana izabaha ibyo bifuza.
Yasabye Imana ko yaha ubwenge abayobozi b’Igihugu, abana n’imiryango, ikanafasha abakennye, abashomeri n’abarembejwe n’indwara. Yongeyeho ati: “Impamvu si uko haba hari ibibazo gusa, ahubwo wabafasha wenda ushaka kongeramo imigisha mishya, ukaba ugiye gufungura inzira nshya zo gukemura ibibazo.
Yasoje yibutsa amagambo yo muri Yakobo 4:7-8 yibanga kuri amwe agira ati: “Murwanye Satani azabahunga, mwegere Imana na yo izabegera.” Maze asaba buri wese kugandukira Imana, guhangara imbaraga z’umwijima no guhora ayegereye kugira ngo ubuzima bwe bube ubuhamya bwo guhesha Imana icyubahiro.