Ku munsi wa kabiri w’amasengesho yahariwe kubohoka, Pastor Christian Gisanura yakomeje gusengera abantu bafite imitwaro y’ubuzima, abasaba kwegera Imana n’umutima wicishije bugufi kugira ngo ibohore abari mu minyururu y’Umwanzi Satani.
Yibukije ko Imana ifite imbaraga zo gukuraho umutwaro wose w’umwijima, uhereye ku bukene, ubushomeri, indwara, agahinda n’indi migozi y’umwanzi.
Mu nyigisho ze, Pastor Gisanura yifashishije amagambo ari mu gitabo cya Yesaya 9:3 n’ayo muri Luka 4:18, agaragaza ko Yesu Kristo yaje ku isi kugira ngo abwirize ubutumwa bwiza abakene, abohore imbohe n’abaremerewe n’imitwaro.
Yashimangiye ko imbaraga z’Imana zishobora kuvunagura amadayimoni yose yahawe ubutumwa bwo kubangamira imibereho y’abantu, kandi ko icyo Imana yatekereje ku buzima bwa buri wese kizasohora.
Yavuze ati: “Niba umutwaro wawe ari uburwayi, ubushomeri, kutabyara cyangwa ibindi bikuremera, bwira Imana iwuvune. Vuga uti ‘Ndibohoye ku bw’amaraso ya Yesu Kristo,’ wature ko imbaraga z’Imana zivunnye iz’umwijima.”
Yibukije ko Yesu ari we gisubizo, kuko yatanze ubutumwa bwiza bwo gutabarwa no kunesherezwa. Yasabye buri wese gufungura umutima akakira Yesu, kugira ngo ubutumwa bwiza bwere imbuto mu buzima bwe. Yongeraho ko abizera bahawe imbaraga zo “gukandagira inzoka na sikorupiyo, no gusenya imbaraga z’umwanzi zose” nk’uko muri Luka 10:19 habivuga.
Uyu munsi wa kabiri wo gusengera kubohoka wibanze ku gushishikariza abantu kumenya ko nta mutwaro ukomeye cyane imbere y’Imana. Pastor Christian Gisanura yasabye buri wese gukoresha ububasha bahawe mu izina rya Yesu, akatura kubohoka kwe, kandi agasenga yiringira ko Uwiteka azamubohora. Isengesho ryasigiye abantu ubutumwa bw’ihumure ko Yesu ari igisubizo mu mibereho yabo yose, kandi ko Imana ikora ibishya mu mitima y’abayizera.