Umuseke choir ibarizwa mu itorero rya ADEPR Nyamata igiye kwitabira igiterane cyiswe "Umusaraba live concert" cyateguwe na Minisiteri y’urubyiruko rwa Sgeem ku bufatanye na Benaiah Worship Team.
Ni igiterane cy’iminsi 3 doreko kizatangira tariki ya 26-28/09/2025 ku rusengero rwa ADEPR Sgeem.
Aganira na Paradise, Kalisa Pitié Christian umuyobozi w’urubyiruko rwa ADEPR Sgeem yavuze ko iki giterane kigamije kwamamaza umurimo Yesu yakoze ku musaraba kugirango abazumva ubutumwa bwiza bakizera bazakizwe.
Ni igiterane cyateguwe hifashishijwe ubutumwa bwiza buboneka mu gitabo cy’Abagalatiya 6:14.
Kalisa Pitié Christian ati" Turifuza kwamamaza umurimo Yesu yakoze ku musaraba, kugira ngo abazumva bakizera bazakizwe. Yasobanuye Umusaraba mu buryo bwa nyabwo, awusobanura mu buryo bw’Umwuka.
Christian ati: "Umusaraba uvugwa (uwo twirata) si ibiti 2 bifatanye... Iyo tuvuze umusaraba tuba tuvuga urwibutso rw’aho twahishuriwe ko utarigeze kumenya icyaha yishyizeho ibyaha byacu ngo duhereko natwe dupfe ku byaha tubeho ku gukiranuka...
Kwizera ibyo byatumye dutandukana n’ubuzima bwa cyera bw’ibyaha twacyira ubuzima bushya bwo gukiranuka dukora byose nkuko Imana ishaka. Urwo rwibutso/ku musaraba/ aho twaboneye ibyo ... Nibyo byaduhindukiye ibyirato
Uko gahunda iteye
Kuwa 5: Saa 17h30-21h00 hazabaho ibihe byiza byo gusenga no kuramya Imana mu ndirimbo zivuga umusaraba no gucungurwa (salvation and redemption songs).
Kuri uyu munsi abazitabira Iki giterane bazagira umwanya wo kwiga no kumva ijambo ry’Imana bazagaburirwa na E.v Claudette Mukahirwa umwe mu bigisha bakunzwe muri iki gihe.
Ni umugisha ku bazitabira Iki giterane.
Bazafata akanya ko kwibuka umurimo Kristo yakoreye ku musaraba I Golgota.
Ku cyumweru: Hateganyijwe amateraniro azaba mu gitondo. Muri aya materaniro, indirimbo zizaririmbwa ndetse n’ubutumwa buzatambutswa mu ijambo ry’Imana nabwo buzibanda ku kuzirikana umurimo Yesu yakoreye ku musaraba" IiGolgota.
Kuri uwo munsi, hateganyijwe igitaramo cy’amateka aho abazakitabira bazatarama kuva saa 13h30-19h00 .
Kuri uyu munsi bazataramana na Umuseke Choir ibarizwa mu itorero rya ADEPR Nyamata.
Umuseke Choir ni imwe mu makorali y’ubukombe mu itorero rya ADEPR .Iyi korali imaze iminsi 5 gusa isohoye indirimbo"Uri mwiza" izwi cyane mu ndirimbo "Amazina" yasohotse mu mwaka wa 2022. Iyi ndirimbo ikaba ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abantu ko amazina y’abakomeye bo mu isi yose azibagirana uretse izina rya Yesu Kristo.
Muri Iki gitaramo, Goshen Choir ya ADEPR Segeem izwi mu ndirimbo "Nta kindi cyo kwirata" Izataramana n’abazitabira iki gitaramo hamwe na Benaiah worship team.
Benaiah Worship Team ibarizwa mu itorero rya ADEPR Sgeem izifashishwa mu mwanya wo kuramya no guhimbaza Imana.
Kuri uyu munsi ijambo y’Imana rizagaburwa na Prof Byiringiro Samuel umwe mu bashumba mbarwa bafite impamyabumenyi y’ikirenga muri tewolojiya (PHD) yahawe tariki ya 19/05/2018 akaba yarayikuye mu ishuli rya International Graduate School of Ministry rifite icyicaro gikuru muri leta zunze ubumwe za Amerika.
Turifuza ko abantu bahishurirwa umurimo Yesu yakoze ku musaraba
Pitié yavuze ko bifuza kuzasangiza abazitabira iki gitaramo ubutumwa bwiza bahawe n’umwami Yesu Kristo hagamijwe kumenya ku by’umusaraba no gucungurwa kw’abera. Ati: "Dufite kwizera ko Imana izadufasha intego ikagerwaho benshi bakizera bagakizwa)"
Kuba iki giterane kizaba mu minsi y’isiganwa ry’amagare byatekerejweho.
Kubafite imbogamizi ko Iki giterane kizaba mu gihe cy’isiganwa ry’amagare,umuyobozi w’urubyiruko yavuze ko byatekerejweho. Yagize ati: "Kuba igiterane cyibaye mu gihe cy’amagare, nta mbogamizi zizaba. Kuko uwo munsi hazakoreshwa umuhanda wa Norvege kandi twe tuzaba turi i Gikondo."
Ku bantu bari mu mahanga n’abatuye kure batekerejweho dore ko iki giterane kizanyura live kuri youtube channel ya ADEPR Rwampara ndetse n’umurongo wa YouTube wa Umuseke choir.