× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuziki wanjye watangiye kumpa icyizere igihe nanzuriye kuwukorera hano muri Kenya-Ishyangaryera Oscar

Category: Artists  »  November 2022 »  Nelson Mucyo

Umuziki wanjye watangiye kumpa icyizere igihe nanzuriye kuwukorera hano muri Kenya-Ishyangaryera Oscar

Ishyangaryera Oscar umwe mu bahanzi bakomoka mu Burasirazuba bw’u Rwanda mu Karere ka Kayonza, magingo aya akaba yibera mu gihugu cya Kenya, yaganiriye na Paradise.rw avuga urugendo rwe kuva atangiye muzika ye, aho ageze ndetse n’icyerekezo cye.

Oscar utuye muri Kenya, iyo ari mu Rwanda asengera muri ADEPR. Mu gihe muri Kenya ho asengera mu rindi torero ryitwa KFF. Avuga ko inzira ari ya yindi yo kwizirika umukandara mu gushaka imibereho n’uburyo bwo gukora muzika.

Atangaza ko bisaba gushakisha uburyo ukora ’Audio’ rimwe na bikanga "mufite indirimbo nyinshi" mu gakayi, ubundi wanasoza ’Audio’ ugasanga gukora ’Video’ nabyo bibaye ikindi kintu cy’ingutu. Ibi biri mu bintu benshi bakunda kuvuga ko bikigoye urugendo rwa Muzika yo mu Rwanda

Oscar akomeza asobanura ko ubusanzwe yari umwe mu bahanzi bakoranye imbaraga nyinshi kugira ngo agere aho ageze . Yagize ati "Mu by’ukuri aho navuye ni kure,.. kandi n’aho ngeze mu gihe nk’iki nubwo atari ho nifuza kuba ndi ariko ni heza cyane rwose"

Ubu amaze gukora Audio zikabakaba 30 ndetse na Video 2 ariko akaba ahugiye ku yindi Video imwe. Yagize ati: "Indirimbo mperuka gukora yitwa nzabana nawe, iri kuri channel yanjye yitwa "Ishyangaryera Oscar official", gusa ndimo gutunganya amashusho y’indirimbo nshya yitwa "Umucunguzi wanjye ariho".

Tumubajije ku muziki wo mu Rwanda uko yawutandukanya n’uwo muri Kenya, yavuko Gospel ya Kenya iri ku rwego rwiza akurikije ahandi ndetse ngo ivugabutumwa rihabwa agaciro cyane.

Oscar aracyari ingaragu itazabitindamo kuko ngo ari kubiteganya bya vuba. Akaba aheruka indirimbo yitwa "Nzabana nawe" iri kuri shene ye ya Youtube. Ubu ahugiye mu gutunganya amashusho y’indirimbo nshya yitwa "Umucunguzi wanjye ariho" nk’uko twabikomojeho haruguru.

RYOHERWA N’INDIRIMBO YE "NZABANA NAWE"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

My bro komeza uterimbere nicyo nkwifuriza kd Imana ikomeze irinde intambwe zawe kd ababisha bahunge utambuke . Urabizi ndagukunda dufitanye amateka ndi Uganda 🇺🇬 urabizi ndagukunda ❤️❤️❤️❤️

Cyanditswe na: Niyo peace   »   Kuwa 09/11/2022 04:14

Uririmba neza KBS Courage sana

Cyanditswe na: Betty Uwase  »   Kuwa 04/11/2022 08:12

Hello,Big up ,eventhough I don’t understand kinyarwanda but I appreciate how you are a food and serious singer.God bless you more

Cyanditswe na: Gisele Mwema.  »   Kuwa 04/11/2022 08:11

Murakoze cyane

Cyanditswe na: Ishyangaryera   »   Kuwa 02/11/2022 16:33

Wawo congratulations pe komeza usitare amano bro ndakwemera

Cyanditswe na: Atamba Foster  »   Kuwa 02/11/2022 15:20