× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Urubyiruko ADEPR Yifuza: Shalom Choir ishyigikiwe na ADEPR yahuguye urubyiruko hafi 400 mbere yo gutaramira muri BK Arena

Category: Ministry  »  September 2023 »  KEFA Jacques

Urubyiruko ADEPR Yifuza: Shalom Choir ishyigikiwe na ADEPR yahuguye urubyiruko hafi 400 mbere yo gutaramira muri BK Arena

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu, itsinda rya Shalom Choir ku bufatanye na ADEPR Ururembo rwa Kigali, bahurije hamwe urubyiruko rwiganjemo abasore n’inkumi basaga 362 baturutse muri paruwasi 161 zo mu mujyi wa Kigali bahuriye muri DOVE Hotel.

Ku bufatanye ADPER na Shalom choir bahuye n’urubyiruko rusaga 362 muri Dove hotel. Iki gikorwa cyahawe insanganyamatsiko ‘Urubyiruko ADEPR Yifuza’ kikaba ari icya mbere mu bikorwa bitatu by’iyi korali bizaba muri iki cyumweru, kizasozwa n’igitaramo cyiswe ‘Shalom Gospel Festival’, kizabera muri BK Arena tariki 17 Nzeri 2023 aho bazafatanya na Israel Mbonyi.

Iki gikorwa kitabiriwe n’abashitsi bakuru batandukanye: Rev. Isaie Ndayizeye na Madamu, Umuyobozi wa ADEPR Ururembo rwa Kigali; Rev. Rurangwa Valentin, Umuyobozi w’Inama Nkuru ya ADEPR; Phanuel Sindayigaya, ndetse na Perezida wa Shalom Choir; Ndahimana Gaspard. Kimwe mu biganiro bari bwibandeho uyu munsi ni ugusuzumira hamwe icyo urubyiruko rw’ubu rutekereza kuri ADEPR y’ahazaza.

Mu byo Umushumba mukuru, Sr. Pst. Isaie Ndayizeye yaganirije uru rubyiruko, harimo yuko intego ya ADEPR ari iyo gusakaza ubutumwa bwiza mu gihugu hose ndetse no hanze, ndetse bikajyana no gufasha abantu guhindura imibereho yabo ya buri munsi.

Yagarutse kandi ku bikorwa by’ingenzi ADEPR imaze kugeraho, harimo gufasha abatishoboye mu kubona ubuvuzi, gufasha abataragize amahirwe yo kwiga, ndetse no gufasha abantu kwiteza imbere mu buhinzi.

Korari shalom ikorera umurimo w’ Imana muri ADEPR Nyarugenge ikunzwe n’abatari bake baherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo "Yasannye Umitima". Indirimbo eshatu zarebwe cyane ku rubuga rwabo rwa Youtube ni "Uravuga Bikaba" yarebwe ibihumbi 384, "Umuntu w’imbere" yarebwe ibihumbi 129 hamwe na "Mfite ibyiringiro" yarebwe ibihumbi 106.

Iki gitaramo kizabera muri BK Arena kuwa 17 Nzei 2023

Rev Isaie Ndayizeye Umushumba Mukuru wa ADEPR

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.