× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Utegurirwa inshingano zikomeye mu bigeragezo bikomeye - Pastor Christian Gisanura

Category: Pastors  »  3 months ago »  Pastor Christian Gisanura

Utegurirwa inshingano zikomeye mu bigeragezo bikomeye - Pastor Christian Gisanura

Mu masengesho yuzuyemo urukundo n’impuhwe, Pastor Christian Gisanura yatanze ubutumwa bw’ihumure n’icyizere, asabira abantu bose bari mu bihe bikomeye, bahanganye n’ibigeragezo batumva impamvu yabyo.

Yatangiye agira ati: “Data wo mu ijuru, nje imbere yawe nciye bugufi ngo nsengere abantu bose bakwizera bakaba banyura mu bihe bikomeye…”

Yibukije abantu ko hari igihe umuntu anyura mu ntambara zikomeye mu mutima, mu buzima, no mu buryo bw’umwuka, nyamara ko Imana iba iri kumutegurira inshingano ziremereye kandi zifite umumaro uhanitse.

Pastor Gisanura yakoresheje urugero rwa Yozefu wo mu Gitabo cy’Itangiriro, avuga uko yahuye n’ibigeragezo bikomeye, harimo kugurishwa n’abavandimwe be, kugeragerezwa mu nzu ya Potifari, gufungwa azira ubusa, ariko byose bigamije kumutegurira inshingano ikomeye.

Yagize ati: “Utegurirwa inshingano zikomeye mu bigeragezo bikomeye.”

Yakomeje avuga ko Yozefu atigeze acika intege. Yagumanye n’Imana aho ari hose: kwa Potifari, muri gereza, ndetse n’igihe yari imbere ya Farawo. Kugira umutima utanyeganyega no gukomera ku Mana, ni byo byamugejeje ku rwego rwo hejuru rwo kuba uwa kabiri ku butegetsi bwa Egiputa.

Pastor Gisanura yavuze ko hari abantu baba barwaye, babuze akazi, abandi bafite amaganya y’urukundo cyangwa urubyaro, nyamara bakibaza impamvu ibi byose bibabaho ntibayimenye. Yongeyeho ko hari ubwo Satani atwara ubwenge bw’abantu, bakibagirwa ko ibyo barimo ari ishuri ribategurira ejo hazaza.

Yagize ati: “Hari igihe Satani atwara ubwenge bw’abantu, bagahora mu bibazo ntibamenye ko bategurwaga bikomeye.”

Mu isengesho rye ryimbitse, Pastor Gisanura yasabiye abantu benshi:
• Abakobwa beza babuze abagabo,
• Abagore beza babuze urubyaro,
• Ababuze akazi,
• Abarwaye cyangwa bari mu bukene.

Yasabye Imana ko nta kintu na kimwe cyababangamira ngo kibatware umutima n’ubwenge, bitume batandukana na yo.

Yagize ati: “Ndasengera buri wese ngo ntatume indwara, ubukene, kubura akazi n’ibindi bimukwibagiza. Ndagusaba Mana ngo ugarure imitima yabo.”

Yatanze urugero rw’Abisirayeli bamaze imyaka 40 mu butayu, kandi bari kuba bahageze mu minsi mike, ariko bitewe no kutizera no gusenga izindi mana, barazengurutse kugeza igihe ababyeyi bapfiriye mu butayu, abana babo bakaba ari bo bageze i Kanani.

Yagize ati: “Ndasengera buri wese ngo niba ari mu bibazo areke guhemuka. Ababyeyi bapfiriye mu butayu, abana babo barambuka. Fasha abari mu butayu bambuke.”

Pastor Gisanura yasoje ubutumwa bwe agaragaza ko ibigeragezo umuntu anyuramo atari intandaro yo gucika intege, ahubwo ko ari ikimenyetso ko hari ibikomeye Imana iri kumutegurira. Yibukije ko Yozefu yahuye n’abantu bamugiriye nabi, ariko nyuma akaba ari we ubagirira neza, akabageza ku mwami.

“Ubutayu si iherezo, ni inzira ijya i Kanani.”

Ni Pastor Christian Gisanura, ubakunda.

Pastor Gisanura yakoresheje urugero rwa Yozefu wahuye n’ibigeragezo bikomeye, bigamije kumutegurira inshingano ikomeye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.