× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Waba uzi impamvu umenya ibibazo by’umuntu abandi batabizi? – Pastor Christian Gisanura yatanze igisubizo

Category: Pastors  »  3 months ago »  Pastor Christian Gisanura

Waba uzi impamvu umenya ibibazo by'umuntu abandi batabizi? – Pastor Christian Gisanura yatanze igisubizo

“Kugira neza ni imbuto itazabora.” Byavuzwe na Pastor Christian Gisanura asaba buri wese gutega amatwi ijwi ry’Imana mu gufasha abandi, by’umwihariko abo we amenya ibibazo byabo nta ruhare abigizemo.

Mu by’ukuri, Pastor Gisanura yavuze ko kumenya ikibazo cya mugenzi wawe, ugasanga abandi batakizi, wenda ukakibona atanakikubwiye, bigutunguye, biba bitikoze.

Si impanuka. Ahubwo ni Imana iba iguhumuye amaso ngo umufashe. Numwirengagiza, uge umenya ko wanze kumvira Imana! Ese ni bangahe umenya ibibazo byabo muri ubwo buryo? Ni bangahe se bakubwira ibibazo byabo?

Mu butumwa buhumuriza kandi bushishikariza Abakristo, abo mu yandi matorero, by’umwihariko abumva Ikinyarwanda bazabasha no gusoma iyi nkuru, basabwe kugira umutima wagutse. Pastor Christian Gisanura yibukije ko Imana ari iyo itibagirwa, kandi ko ibikorwa byiza abantu bakorera abandi atari impanuka, ahubwo biba ari umugambi w’Imana ibinyujije kuri bo.

Mu isengesho rikubiyemo ubutumwa bwuzuye urukundo no gushishikariza abantu gukorera abandi, Pastor Gisanura yavuze ko hari abantu Imana yaremye kugira ngo babe igisubizo ku bandi, bityo ko umuntu wese wagize icyo afasha mugenzi we – yaba yaragize uruhare mu buryo bw’amafaranga, inama, ihumure cyangwa ubundi bufasha – akwiriye gukomeza kugira uwo mutima.

“Imana ntiyibagirwa imirimo yacu, ibyo tuvuga, ibyo dukora, abo dufasha, abo dutabara, n’abo duhinduka igisubizo kuri bo bitewe n’uko yadukoresheje mu buzima bwawe.” Byavuzwe na Pastor Gisanura.

Yibukije kandi ko hari abantu bakora ibikorwa byiza atari uko bafite byinshi, ahubwo kuko bumvise ijwi ry’Imana riberekeza aho bagomba gutabara. Yagize ati: “Kutumva iryo jwi ni ukwiyambura imbuto izasarurwa n’abana bacu ejo hazaza.”

Yongeye kwibutsa ko n’iyo umuntu atashobora gufasha bose, ariko ko iyo abonye ibibazo by’undi agahindukira, ashobora kuba yirengagije umugisha yaremewe gucishwaho.

Yongeyeho ati: “Hari amajwi ashaka kutumaraho ibyo dufite. Si buri wese twagombye gufasha. Ariko iyo Imana ikweretse ikibazo cy’umuntu, ni uko iba yifuza ko ucyitaho.”

“Imigisha y’abana ishobora guterwa n’imirimo y’ababyeyi babo”

Pastor Gisanura yasabye ko abantu bose bafasha abandi, kugira ngo Imana izabibuke igihe bazaba bari mu makuba, ndetse niba ari abana babo bazaba bayarimo, Imana yibuke ibyo ababyeyi babo bakoze. Yabishinganishije ku murongo wo mu 2 Abakorinto 9:8, wibutsa ko “Imana ishobora kubasazaho ubuntu bwose, kugira ngo mubashe gukora ibyiza byose.”

Yasoje asaba ko buri wese wumva yihagije, azirikana ko ibyo atunze byose bitari ibye wenyine, ahubwo ko ari uburyo bwo kuba igisubizo cy’Imana ku bandi.

Pastor Gisanura, avuga ko burya nta muntu wigeze aba umukire kuko yakoze kurusha abandi. Ahubwo, bimwe mu byo atunze biba ari ibyo Imana yamuhaye ngo azahe abandi. Nyuma yo guhaza umuryango we, ibisagutse biba ari iby’abandi Imana yamuhaye ngo abibahe. Iyo uri umukire udatanga ngo ufashe abari mu bibazo, uba uri umwambuzi, uba wambuye abandi umugisha waguhawe ngo uwubahe!

“Fasha buri wese amenye ko wahawe n’Imana kugira ngo ufashe abandi. Iyo utunze ntufashe, uba uri kwikururira inzigo, kandi imbuto yawe ishobora kubora.”

Usomye Bibiliya buri gihe, waba uri kwitoza kumenya ijwi ry’Imana rigusaba gufasha abandi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.