Mu minsi mike ishize, abantu batandukanye bakomeje gushimira uburyo urubyiruko rwo mu Rwanda rukoresha ikoranabuhanga mu gusangiza abandi Ijambo ry’Imana, by’umwihariko Rocky na Yago.
Yago Pon Dat, uzwi cyane kuri Yago TV Show, ndetse na Uwizeye Marc, uzwi nka Rocky Kimomo/Kirabiranya kuri YouTube channel ye Rocky Entertainment, no mu mwuga we wo gusobanura filime, nubwo bo ubwabo nta n’umwe wigeze avuga ko ari pasiteri, ariko mu bitekerezo by’abakurikira ibikorwa byabo usanga kenshi babita “abapasiteri” bitewe n’uko babaganiriza Ijambo ry’Imana mu buryo bworoshye kandi bunoze.
Yago Pon Dat yatangiye gahunda yise Ijambo ry’Umunsi, aho buri ku Cyumweru asangiza abantu umurongo wo muri Bibiliya ku mbuga nkoranyambaga ze zose, akanabasomera igice cyangwa imirongo runaka no kuri YouTube.
Ku wa 10 Kanama 2025, yasomye Zaburi ya 50, asobanura ko gahunda ye igamije gufasha abantu batashoboye kujya mu rusengero—urubyiruko, abasaza, abagabo, abakecuru n’abandi—kubasha kumva Ijambo ry’Imana aho bari hose.
Uyu Yago uherutse gushyira hanze album ya kabiri y’indirimbo yise “Yago Life II, ku wa 24 Nyakanga 2025 ku mbuga ze zose zicuruza umuziki, zirimo n’iyo kuramya no guhimbaza Imana yise Nzaririmba Igitangaza, Yagize ati: “Ntiwumve ko kuba utagiye ku rusengero ari ikibazo, kuko ahantu hose wahumvira Ijambo ry’Imana. Nge nzajya mbasomera ijambo, Mwuka Wera abe ari we ubasobanurira, kuko sindi umuhanga mu gusobanura Ijambo ry’Imana.”
Ni gahunda amaze gukora inshuro ebyiri, aho yasomye mu gitabo cya Yesaya, akomeza muri Zaburi, anavuga ko ubutaha azakomeza.
Uwizeye Marc (Rocky Kimomo) we azwi cyane mu gusobanura filime, ariko kuva yafungura channel ye ya YouTUbe, yagiye asangiza abantu inyigisho zishingiye ku Byanditswe Byera.
Mu kiganiro cye cyiswe “Va mu Kigare! Dore uruhande rwa Satani batajya batubwira”, yasobanuye impamvu Satani abanga, intego ze, n’impaka afitanye n’Umuremyi. Iyi nyigisho yarebwe n’abarenga 166,000, mu gihe kitageze mu byumweru bitaru, abantu batabasha kujya mu rusengero urwo ari rwo rwose ku isi bari hamwe, igira ibitekerezo birenga 1,400, benshi bamwita “Pasiteri mwiza”. Abenshi bavuga ko uburyo bwe bwo gusobanura butuma bumva neza inyigisho za Bibiliya mu buryo bworoshye kandi bushimishije.
Nubwo bombi—Yago Pon Dat na Uwizeye Marc (Rocky Kimomo)—batigeze biyita abapasiteri, ibikorwa byabo bikomeje guhesha abantu benshi ibyishimo no kubafasha gusobanukirwa Ijambo ry’Imana mu buryo bushya, bikaba byarabahesheje izina ryo “guhindura imitima” nk’uko bamwe mu bakunzi babo babivuga.
Va mu kigare! Dore uruhande rwa Satani batajya batubwira! Intego za Satani n’icyo apfa n’Umuremyi!" Iki kiganiro cyatuma wumva ubuhanga bwe:
BURI KU CYUMWERU NI IJAMBO RY’IMANA KURI YAGO TV SHOW- FATANYA NA WE GUSOMA ZABURI YA 50:
IMWE MU NDIRIMBO ZA YAGO ZASOHOTSE KURI ALBUM "NZARIRIMBA IGITANGAZA"