Ni urwibutso rukomeye kugira isabukuru y’amavuko, ugakorerwa ibirori bitangaje n’inshuti zawe n’umuryango wawe, bikaba akarusho iyo ari ubwa mbere.
Claudette Ishoborabyose washakanye na Innocent tariki ya 07/05/2022, mu birori byabereye ku rusengero rwa ADEPR Kimisange, yakorewe agashya n’umugabo we ndetse n’inshuti z’umuryango, ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko.
Ni ubwa mbere Claudette yari akorewe isabukuru y’amavuko. Bamukoreye ibirori azahora yibuka mu buzima kuko byazamuye amarangamutima ye. Claudette uririmba muri Jehovah Nissi ya ADEPR Kimisange, yatunguwe n’abo bakorana, baramurimbira bamugenera n’impano z’agatangaza.
Claudette wavutse tariki 05 Mata, yatunguwe no kumva ku kazi bamuhamagara bamubwira ko bamukeneye byihutirwa ava mu rugo igitaraganya, yerekeza ku kigo cy’amashuri cya G.S Cyivugiza giherereye i Nyamirambo ariho asanzwe akorera.
Mu kwinjira mu biro, yatunguwe no gusanga abakozi bose bateranye, bamuhundagazaho ifu ndetse n’amazi (Yatubwiye ko ngo ari amajerekani 2) ari nako bari bateguye Gato yo gususurutsa ibirori. Mu mpano yahawe harimo na kontaki mu kumwifuriza kuzitwara mu modoka ye bwite.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, Claudettee yagize ati: "Uyu munsi ndanezerewe cyane, abakozi dukorana banejeje, bandirimbiye, bamenaho ijerekani 2 z’amazi, bamenaho ifu. Mbese bankoreye umunsi. Banyeretse urukundo rudasanzwe!! Gusa ndabashimira cyane!! N’ubwo bamennyeho amazi.
Ibirori ntabwo byarangiriye aho kuko yageze no mu rugo asanga umugabo we Innocent yateguye ibindi birori by’akataraboneka bakorera mu ngata abo bakorana.
Yabwiye Paradise.rw ati: "Uyu munsi ni umunezero gusa, Iyi niyo sabukuru ya mbere y’amavuko nizihije Imana inyubakiye urugo, ndashimira umutware wanjye by’umwihariko ndetse n’umuryango wanjye ku bwo kunyereka urukundo".
Ubwo twamubazaga ijambo ryiza umugabo we yamubwiye, yagize ati: "Yambwiye ko ankunda, kandi ko azakomeza kunkunda, yavuze ko nta kibi yibuka mu gihe tumaranye".
Uretse kuba umuririmbyi wa korali Jehovah Nissi, Claudette Ishoborabyose azwi nk’umunyamasengesho muri Groupe yitwa Inshuti za Yesu Kristo aho ahagarariye urubyiruko.
Yanamenyekanye kandi ubwo yari umutoza w’amajwi muri worship team yo mu kigo cy’amashuri cya Kageyo TVET School aho yize.
Ni umwe mu bantu bazwiho kugira ubugwaneza dore ko aho yize yari uhagarariye Croix rouge akaba yarakundaga kugemurira no gusura abarwayi ndetse no kubitaho.
Uru ni urwandiko yandikiwe na Innocent umukunzi we
Akanyamuneza kari kose ubwo yakiraga impano nahawa na nyina na Innocent umugabo we
Ubwo yakiraga urwandiko rwanditseho ngo ’Bwiza bwange bwuje ubwiza n’ubwema, tuza uture mu mutima utakuryarya’
Musaza we mukuru yamuhaye Kontake y’Imodoka ati ’uzanitwara’
Murumunaa we ati ’ndakuzi cyera wakundaga biscuits’
Muri iryo joro, aba bavandimwe nabo baba bamuhaye kontake yimodoka, n’ikarita yo kubikurizaho amafaranga
Bamumennyeho ifu n’amazi
Claudette yanezerewe cyane ku isabukuru ye
Claudette wacu isabukuru nziza komeza kuryoherwa kdi turashimira THE PARADISE.RW kubwo kunezez Claudette