× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

ADEPR Ivuguruye! Korali Umucyo yasohoye amashusho ashyushye ya ya ndirimbo ya Hiphop yahawe umugisha na Rev Isaie

Category: Choirs  »  March 2023 »  Sarah Umutoni

ADEPR Ivuguruye! Korali Umucyo yasohoye amashusho ashyushye ya ya ndirimbo ya Hiphop yahawe umugisha na Rev Isaie

Korali Umucyo ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Butama mu Karere ka Kirehe, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo yakunzwe bitangaje yitwa "Inzu ikomeye" yabatijwe "Inzu barayitaha".

Amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na kizigenza Karenzo pro, mu gihe amajwi yayo yakozwe na Producer Leopold. Agaragaramo abaririmbyi benshi barenga 100 mu myambaro myiza cyane yiganjemo ibara ry’ubururu. Banagaragara bayiririmba mu rusengero, abakristo bizihiwe cyane.

"Inzu ikomeye" ni indirimbo iryoshye cyane iri mu njyana ya Hiphop, bakaba barayikoze kera mu buryo bw’amajwi, ariko yamamaye cyane mu mwaka wa 2022 ubwo hajyaga hanze agace gato kayo barimo kuyiririmba mu giterane. Yahise isamirwa hejuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Baririmbamo ko "Inzu ikomeye yubakwa ku rutare", akaba ari ho bamwe bahereye bayibatiza "Inzu ikomeye" na cyane ko ariyo magambo basubiramo kenshi. Bagaruka ku mugabo Ntabwenge wubatse inzu mu gishanga, imvura iguye irahirima. Aba baririmbyi bagereranya ibyakozwe na Ntabwenge n’ibikorwa n’abatarakira agakiza. Bati "Wubatse hehe muntu utwumva, imvura izagwa".

Antoinette Nyirambabazi utera iyi ndirimbo, mu bihe byashize yabwiye umunyamakuru wa Paradise.rw ko iyi ndirimbo "Inzu ikomeye" ari we wayanditse. Yavuze kandi ko hari izindi nyinshi yanditse nazo ziri mu njyana ya Hiphop, bakaba bazazisohora buhoro buhoro. Yanatangarije itangazamakuru ko asanzwe ari umuhanzikazi ariko wabuze amikoro yo kujya muri studio.

Rev. Isaie Ndayizeye, Umushumba Mukuru wa ADEPR, aherutse gutangariza abanyamakuru ko injyana ya Hiphop atari ikibazo. Ati "Ntabwo navuga ngo uyu mwanya Hiphop muri ADEPR ntabwo zemewe". Yongeyeho ko abakristo bakwiriye gusobanukirwa ibituma indirimbo iba nziza cyangwa mbi. Yavuze kandi ko iri torero rimaze imyaka 80, bityo hakaba hari ibikwiye guhinduka.

RYOHERWA N’INDIRIMBO "INZU IKOMEYE" YA KORALI UMUCYO

AGACE KAKUNZWE CYANE K’INDIRIMBO "INZU IKOMEYE"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.