× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Korali Nshobozamwami yagabye igitero cyo mu mwuka yifashishije indirimbo "Ubabariye Umukene" - VIDEO

Category: Choirs  »  October 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Korali Nshobozamwami yagabye igitero cyo mu mwuka yifashishije indirimbo "Ubabariye Umukene" - VIDEO

Korali Nshobozamwami ni imwe muri korali zihagurukanye imbaraga aho kuri ubu imaze gusohora indirimbo ebyiri nziza cyane.

Iyi korali igizwe n’abanyeshuli buga muri GS Trinity ibarizwa mu itorero rya ADEPR Kanyabihoho Mu karere ka Rutsiro ahitwa Kivumu.

Ni korali yatangiranye n’umwaka wa 2001 ubwo abantu bagera kuri 6 bumvise bagurumanamo ishyaka ry’umurimo w’Imana ni ko gushinga iyi korali. Ni korali yaje kwaguka cyane dore ko kuri ubu imaze kugira abaririmbyi 74.

Kuri ubu ikomeje gutanga amakuru meza dore ko mu minsi mike iherutse kubyara indahekana isohora indirimbo ebyiri mu gihe gito cyane.

Iyi korali isanzwe ifite izindi ndirimbo zirimo "Ushimwe" imaze kurebwa n’umubare wenda kungana n’abatuye ikirwa cya Nkombo dore ko ubwo twandikaga iyi nkuru yari imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 120. Ntiyiheze ishinga imbago ahubwo nyuma y’iyi ndirimbo yasohoye iyitwa "Dutabare".

Kuri ubu rero hakaba hagezweho izindi ndirimbo ebyiri. Iya mbere yasohotse mu kwezi kwa 7 bayise "Dutabare". Ni indirimbo ikoze mu buryo bw’Isengesho aho basabaga Imana kubatabara nk’uko yatabaye abisiraeli ikabambutsa inyanja itukura.

Mu gihe abakunzi b’iyi korali by’umwihariko urubyiruko rw’abanyeshuri bitereraga mu bicu banezewe umwana w’Intama watanze iki gihangano cyo mu buryo bw’umwuka, hahise hamanuka indi ndirimbo ariyo yanamanuye microphone za Paradise.rw ku isonga. Ni indirimbo nziza bise "Ubabariye umukene".

Mu kiganiro na Paradise.rw, Ngabire Aline abajijwe kuri iyi ndirimbo, yagize ati: "ni indirimbo twanditse hagamijwe kwibutsa abantu urukundo rwa nyarwo aho tugomba kujya tujyirirana neza ndetse tukagaburira abadafite ibyo kurya tukambika abadafite icyo bambara kuko ubikora neza azaragwa ubwami bw’Imana".

Ni korali imaze iminsi ikora ibitaramo kuma radiyo atandukanye aho baherutse gutumirwa mu kiganiro cyitwa Positive Thinking gitambuka kuri Radiyo Inkoramutima. Muri iki kiganiro basobanuye byinshi birimo gukomeza kuvuga ubutumwa hirya no hino mu Rwanda no gusohora indirimbo nziza.

Uyu munyeshuli Aline Ngabire yasoje ikiganiro na Paradise.rw ashimira ubuyobozi bw’ikigo cya Groupe Scolaire Saint Trinity Nyamyumba barangajwe imbere na Madamu Mukabonera Vestine Umuyobozi w’iri shuri ku bwo gukomeza kubashyigikira mu kwagura ubwami bw’Imana.

Korali Nshobozamwami ikomeje kwandika amateka muri Gospel

RYOHERWA N’INDIRIMBO "UBABARIYE UMUKENE" YA KORALI NSHOBOZAMWAMI

RYOHERWA N’INDIRIMBO "USHIMWE" YA KORALI NSHOBOZAMWAMI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Imana ishimwe ko yabakomeje natwe turabashyigikiye umwami abakomeze

Cyanditswe na:   »   Kuwa 04/10/2023 05:56

Bakomereze Aho Kuko igihe kiragera bikaba urwibutso kumana

Cyanditswe na: Mfitumukiza Andre  »   Kuwa 04/10/2023 03:53